• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Miss Iradukunda Elsa yagejejwe imbere y’Urukiko na we aburanishwa mu muhezo

radiotv10by radiotv10
24/05/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Miss Iradukunda Elsa yagejejwe imbere y’Urukiko na we aburanishwa mu muhezo
Share on FacebookShare on Twitter

Iradukunda Elsa, Nyampinga w’u Rwanda wa 2017, ukurikiranyweho ibyaha birimo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma, yagejewe imbere y’Urukiko kugira ngo aburanishwe ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

Iradukunda Elsa agejejwe imbere y’Urukiko nyuma y’ibyumweru biriri havuye Ishimwe Dieudonne [Prince Kid], akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kubangamira iperereza ryariho rikorwa kuri uyu musore wamaze gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo.

Uyu mukobwa wabaye Miss Rwanda wa 2017, waje kuburana ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, na we yaburanishijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije urubanza nk’uru kuri Prince Kid.

Miss Iradukunda Elsa yasabye Urukiko ko na we yaburanishirizwa mu muhezo mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira agenerwa n’amategeko.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibisabwa n’uregwa bifite ishingiro kuko abyemererwa n’amategeko kandi ko kubera uburemere bw’iyi dosiye, byaba byiza uru rubanza ruburanishijwe mu muhezo.

Umucamanza amaze kumva impande zombi, yategetse ko uru rubanza ruburanishwa mu muhezo, ategeka ko itangazamakuru ndetse n’abandi bari bitabiriye iri buranisha, basohoka mu cyumba cy’iburanisha.

Icyemezo nk’iki cyanafashwe tariki 13 Gicurasi 2022, ubwo uru Rukiko rwaburanisha urubanza ku ifunga rwaregwagamo Ishimwe Dieudonne, na bwo rwemeje ko ruburanishwa mu muhezo.

Iradukunda Elsa watawe muri yombi mu ntangiro z’uku kwezi, aregwa hamwe na Uwitoze Nasira washyize umukono ku nyandiko yagaragaye ko yanditswe na Miss Elsa nka Noteri, bakurikiranyweho ibyaha birimo gutanga ubuhamya bw’ibinyoma no gukoresha inyandiko mpimbano.

Iyi nyandiko ikekwa kuri Miss Elsa, igaragaramo amagambo asa nk’ashinjura Ishimwe Dieudonne ukekwaho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikekwa ko ryakorewe bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 1 =

Previous Post

Kenneth Gasana ufite izina rikomeye muri Basketball yahawe Ubwenegihugu bw’u Rwanda

Next Post

Byemejwe ko indwara yadutse ku Isi ikwirakwirira no mu mibonano mpuzabitsina

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

Next Post
Byemejwe ko indwara yadutse ku Isi ikwirakwirira no mu mibonano mpuzabitsina

Byemejwe ko indwara yadutse ku Isi ikwirakwirira no mu mibonano mpuzabitsina

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.