Umuhanga mu guhanga imideri, Moses Turahirwa yongeye kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga kubera ifoto ye imugaragaza yambaye ijipo ahagaze mu buryo bumenyerewe ku bakobwa iyo bifotoza.
Moses Turahirwa washinze inzu y’imideri ikomeye mu Rwanda ya Moshions, yagarutsweho cyane muri Mutarama uyu mwaka nyuma y’amashusho yagaragayemo ari gukora imibonano mpuzabitsina n’ababandi bagabo.
Uyu musore waje no kwemera ko ugaragara muri ayo mashusho, ari we koko, yasabye imbabazi ku baba barakojejwe isoni na yo, avuga ko azagaragara muri film iri gukorwa ku bijyanye n’imyororokere y’Ingagi, ariko habaye ikibazo akaza kubacika akajya hanze mu buryo bw’impanuka.
Ni amashusho yatanzweho ibitekerezo byinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi banengaga uyu musore w’Umunyarwanda, bavuga ko iby’ariya mashusho ari ishyano ryari rwagwiririye u Rwanda.
Rutangarwamabiko wiyita Umupumu wari wagize icyo avuga kuri ariya mashusho, yasabye inzego za Leta guhagarika iyo filimi yavugwaga ko iri gukorwa n’uyu musore Moses Turahirwa.
Moses ubu yongeye kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga kubera ifoto imugaragaza yambaye imyambaro imenyerewe ku bakobwa, ndetse yifashe mu buryo bumenyerewe cyane ku bakobwa bakunda kwifata iyo bariho bifotoza.
Uwitwa Urinde Wiyemera, umwe mu bashyize iyi foto kuri Twitter, yagize ati “Umukobwa wacu ngo mutahe.”
Abagiye batanga ibitekerezo kuri iyi foto, biganjemo n’ubundi abanenze imyitwarire y’uyu musore wagaragaye yifashe mu buryo butamenyerewe ku b’igitsinagabo.
Uwitwa Ingengo y’Abeza kuri Twitter yagize ati “Ubundi uyu we RIB yazabaye imubitseho gato bakareba ko ubwenge bwasubira ku muronko.”
Uwitwa Mugabe Musaka na we yagize ati “Iki na cyo ni icyorezo, nuko leta iba yirengagiza bimwe na bimwe.”
RADIOTV10