Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mozambique, zifatanyije n’ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze, bakoze igikorwa cyo gucyura abaturage bari barakuwe mu byabo n’ibikorwa by’iterabwoba mu Mocimboa da Praia.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Kanama 2022, cyakozwe ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda n’ubuyobozi bwa Mocimboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado.
ni igikorwa cyo gucyura abaturage 437 bari bacumbitse mu Nkambi ya Chitunda IDP aho bari bahamaze imyaka bavanywe mu byabo n’ibitero by’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba byabaye muri 2019.
Benshi mu baturage bavanywe mu byabo bahise bagana mu nkambi ya Chitunda IDP no mu Karere ka Palma.
ANICA Mvita, umubyeyi w’abana batanu, aka umwe mu bacyuwe, yavuze ko biriya bikorwa by’iterabwoba byashyize ubuzima bwabo mu kangaratete.
Yagize ati “Njye n’abana banjye twari tubayeho nabi tudafite ibikenerwa by’ibanze muri iyi nkambi ariko ubu turizera ko ubuzima bugiye guhinduka.”
Umuyobozi mukuru muri aka gace, Sumaila Mussa yavuze ko ubuyobozi bwa Mozambique buzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo aba basubijwe mu byabo babashe gutangira ubuzima kandi bagire imibereho myiza.
Mu Mujyi wa Mocimboa da Praia, habarwa abaturage bagera muri 2 630 bamaze gusubizwa mu byabo mu gihe abagera mu bihumbi bitatu bagiye mu mudugudu wa Awasse kuva muri Kamena uyu mwaka.
RADIOTV10