Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mozambique: RDF yizeje gukaza ibitero byo guhashya ibyihebe

radiotv10by radiotv10
02/10/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Mozambique: RDF yizeje gukaza ibitero byo guhashya ibyihebe
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique, bwizeje ko buzakomeza gushyira imbaraga mu rugamba rwo guhashya ibyihebe, kugira ngo aho biri kwidegembya bihacike.

Byatangarijwe mu nama nyunguranabitegekerezo ya 11 y’ibikorwa bya gisirikare yahuje itsinda ry’Ingabo za Mozambique n’iza Tanzania zihuriye mu bikorwa by’ubufatanye.

Iyi nama yabereye mu mujyi wa Pemba kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ukwakira 2024, yanitabiriwe n’Umuyobozi w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mozambique, Maj Gen Emmy Ruvusha.

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko Maj Gen Emmy Ruvusha “yasezeranyije ko ingabo z’u Rwanda zizakomeza gukaza ibikorwa bya gisirikare byo guhashya ibyihebe mu bice bikirimo mu rwego rwo kuburizamo kwidengembya kwabo mu bikorwa bikora.”

U Rwanda rufite abasirikare n’Abapolisi mu Turere dutatu muri Mozambique, ari two; Macombia de Praia, Palma, na Ancuabe, rwatangiye kohereza kuva muri Nyakanga 2021.

Mu kwezi kumwe n’igice bishize, muri Kanama 2024, u Rwanda rwohereje irindi tsinda ry’Ingabo n’Abapolisi mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, mu butumwa bw’amahoro.

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi wahaye ubutumwa aba basirikare n’abapolisi ubwo bari bagiye guhaguruka ku Kibuga cy’Indege, yabasabye kuzarangwa n’imyitwarire myiza kandi n’ubunyamwuga mu kuzuza inshingano inzego z’u Rwanda zimazemo imyaka itatu muri iki Gihugu.

Kuva Ingabo z’u Rwanda zagera muri Mozambique, zagiye zirukana ibyihebe mu bice byari byaragize indiri, ndetse bamwe mu baturage bari barahunze kubera ibikorwa by’ibi byihebe, bakaba baratashye barasubukuye n’ibikorwa bibateza imbere bisanzwe.

Iyi nama yagaragarijwemo ibikorwa biteganyijwe
Maj Gen Emmy Ruvusha yizeje ko RDF izahashya ibyihebe

Ni mu nama yarimo n’ingabo za Tanzania

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 5 =

Previous Post

Huye: Mu mukwabu wo guhiga abana bavugwaho ubujura hagaragaye amayeri adasanzwe bakoresha

Next Post

Ibivugwa nyuma y’igitero cya rutura Iran yagabye kuri Israel byazamuye ikikango

Related Posts

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?
IBYAMAMARE

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibivugwa nyuma y’igitero cya rutura Iran yagabye kuri Israel byazamuye ikikango

Ibivugwa nyuma y’igitero cya rutura Iran yagabye kuri Israel byazamuye ikikango

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.