Saturday, June 14, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Huye: Mu mukwabu wo guhiga abana bavugwaho ubujura hagaragaye amayeri adasanzwe bakoresha

radiotv10by radiotv10
02/10/2024
in MU RWANDA
0
Huye: Mu mukwabu wo guhiga abana bavugwaho ubujura hagaragaye amayeri adasanzwe bakoresha
Share on FacebookShare on Twitter

Ubwo hakorwaga igikorwa cyo gufata abana bavugwaho guteza umutekano mucye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hagaragaye batandatu bari bamaze kwiba bihishe mu miferege y’amazi.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ukwakira 2024, ubwo aba bana batandatu bari hagati y’imyaka 10 na 15 bari bamaze kwiba radio na telefone ariko abantu bakayoberwa aho barengeye.

Bahise binjira mu miferege y’amazi, byanatumye abaturage biyambaza Polisi kugira ngo bafatanye kubakuramo, biba ngombwa ko hacukurwa umuferege bari binjiyemo kugeza igihe babakuriyemo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yagize ati “Ku makuru twahawe n’abaturage, Polisi yakoze igikorwa cyo gushakisha abateza umutekano mucye muri aka gace cyane cyane mu bikorwa bitandukanye by’ubujura aho muri iki gitondo bari bamaze kwiba abaturage smart phone imwe na radio nto imwe bagahungira mu muferege w’amazi upfundikiye.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, akomeza avuga ko abafashwe ari batandatu bari hagati y’imyaka 10 na 15.

SP Emmanuel Habiyaremye yaboneyeho kuburira abishoye muri izi ngeso mbi, ati “Turaburira abishora muri ibi korwa bibi by’ubujura n’ibindi byaha kubivamo kuko Polisi ikomeje ibikorwa byayo byo kubahigwa bukware.”

Bamwe mu batuye mu karere ka Huye byumwihariko mu Murenge wa Tumba, bavuga ko ikibazo cy’abana nk’aba bambura abaturage bakanatobora inzu atari gishya ndetse ko kimaze gufata indi ntera mu mujyi wa Huye no mu nkengero zawo.

Aba bana bambura abaturage bakaniba mu ngo zabo, bavuga ko baba  barabitangiye bakiri bato cyane, aho batangira basabiriza ku mihanda ndetse no mu ngo nyuma bamara kuba bakuru bakajya bashikuza abaturage ibyo bafite.

Abaturage bari baje kwirebera uko aba bana bafatwa

Byabaye ngombwa ko basenya ibikorwa remezo kugira ngo bafatwe

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 16 =

Previous Post

Abamaze guhitanwa n’icyorezo cya Marburg mu Rwanda bageze mu 10

Next Post

Mozambique: RDF yizeje gukaza ibitero byo guhashya ibyihebe

Related Posts

RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

by radiotv10
14/06/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro akurikiranyweho kwica ateraguye ibyuma umugore bari bamaranye amezi abiri babana,...

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

by radiotv10
13/06/2025
0

Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco wamenyekanye nka Fatakumavuta, yahamijwe ibyaha akurikiranyweho bishingiye ku byo yatangazaga ku byamamare birimo gutangaza amakuru y’ibihuha,...

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

by radiotv10
13/06/2025
0

Ubuyobozi bw’uruganda ‘Basile Industries ltd’ ruherereye mu Karere ka Muhanga, rwakoragamo umukozi wishwe n’imashini yakoreshaga, rwizeje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko...

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

by radiotv10
13/06/2025
0

Mu rubanza rw’ubujurire, Kazungu Denis wiyemereye kwica abantu barenga 10 babonetse bashyinguye iwe, yatakambiye Urukiko ngo rumugabanyirize igihano cya burundu...

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

Bwa mbere ingengo y’imari y’u Rwanda yageze muri Miliyari 7.000Frw: Menya iby’ingenzi azashyirwamo

by radiotv10
13/06/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yemeje ishingiro ry’Umushinga w’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2025-2026 wa miliyari 7 032 Frw, ugaragaza ubwiyongere...

IZIHERUKA

RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso
MU RWANDA

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

by radiotv10
14/06/2025
0

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

14/06/2025
Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

14/06/2025
Perezida wa Afurika y’Epfo yakirijwe amarira ubwo yasuraga abaturahe bagize ibyago

Perezida wa Afurika y’Epfo yakirijwe amarira ubwo yasuraga abaturahe bagize ibyago

14/06/2025
Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

13/06/2025
Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

13/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mozambique: RDF yizeje gukaza ibitero byo guhashya ibyihebe

Mozambique: RDF yizeje gukaza ibitero byo guhashya ibyihebe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.