Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique zifatanyije n’iz’iki Gihugu n’iziri mu butumwa bwa SADC, bagaruje abaturage 600 bari baragizwe imfungwa n’ibyihebe mu Karere ka Mocomia.
Aba baturage 600 bagarujwe, bari bamaze igihe baragizwe imbohe n’ibyihebe mu ishyamba rya Catupa riherereye mu majyaruguru y’Akarere ka Macomia mu Ntara ya Cabo Delgado.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, butangaza ko RDF yafatanyije n’ingabo za Mozambique ndetse n’iziri mu butumwa bwa SADC, bagabye igitero cyo gusenya ibirindiro by’ibyihebe byari bifite muri iri shyamba.
Itangazo ry’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, rigira riti “Ibyihebe byo mu mutwe w’iterabwoba wiyita Leta ya Islam muri Mozambique (IS-MOZ) bakijijwe n’amaguru bahungiye mu duce twa Nkoe na Nguida two muri aka Karere [Macomia] mu gihe bagikomeje guhirwa n’ibi bikorwa bya gisirikare bihuriweho.”
Umugabo w’imyaka 59 witwa Abdulahim Abrugo uri mu bari bafashwe n’ibi byihebe akaba yari amaze umwaka muri iri shyamba rya Catupa yashimye ibi bikorwa bya gisirikare bihuriweho byumwihariko ashimira byimazeyo ingabo z’u Rwanda zamutabaye zikaba zabashije gutabara umukobwo we wari wasigaranywe n’ibi byihebe.
RADIOTV10