Wednesday, October 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mozambique: UN irasaba ko hongerwa imfashanyo ku bahunze muri Cabo Delgado

radiotv10by radiotv10
18/08/2021
in MU RWANDA
0
Mozambique: UN irasaba ko hongerwa imfashanyo ku bahunze muri Cabo Delgado
Share on FacebookShare on Twitter

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bimukira ryasabye ko habaho “kwagura kwihuse” kw’ibikorwa by’imfashanyo no kongerera inkunga ibikorwa byaryo mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique.

António Vitorino, umukuru w’umuryango mpuzamahanga wita ku bimukira (International Organisation for Migration, IOM) uri mu ruzinduko muri Mozambique, yavuze ko ubwo bufasha bucyenewe mu kugoboka abantu babarirwa mu bihumbi amagana bakuwe mu byabo n’umutekano mucye muri ako karere.

Yagize ati: “Inyongera nyinshi y’inkunga iracyenewe ngo ifashe mu bicyenewe byo kurengera ubuzima no gukora kuburyo habaho ibisubizo birambye, cyane cyane mbere yuko igihe gitaha cy’imvura n’umuyaga kigera mu kwezi kwa cumi na kabiri”.

Umukuru wa IOM yasuye akarere ka Metuge, kakiriye abantu bagera hafi ku 125,000 mu barenga 800,000 bataye ingo zabo kuva mu mpera y’umwaka wa 2017.

Umuryango IOM wavuze ko watanze imfashanyo ku bantu barenga 600,000 mu ntara ya Cabo Delgado hagati y’ukwezi kwa mbere n’ukwa karindwi uyu mwaka, harimo no kububakira aho kwikinga cyangwa mu nkunga yo kongera kwiyubaka no kubaha ibikoresho byo mu nzu.

Ariko uyu muryango uvuga ko ibikorwa byawo biterwa inkunga nkeya.

Ugereranya ko ucyeneye miliyoni 58 z’amadolari y’Amerika (agera kuri miliyari 58 mu mafaranga y’u Rwanda) kugira ngo ushobore gutanga ubufasha mu bikorwa byihutirwa ndetse no mu bikorwa bya nyuma y’amakuba.

Kuva mu 2017, intara ya Cabo Delgado yaranzwemo ibitero by’imitwe yitwaje intwaro.

Inkuru ya BBC Gahuza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 5 =

Previous Post

CRICKET: Clinton Rubagumya yijeje abanyarwanda gutangira ikiragano gishya bahangana na Ghana mu mikino 5

Next Post

#10SPORTS: Renato Sanches na Juste Fontaine baravutse,Usain Bolt akora agashya…ibyaranze umunsi nk’uyu mu mateka

Related Posts

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

by radiotv10
22/10/2025
0

Indwara y’Uburenge ifata amatungo yagaragaye mu Mirenge itatu yo mu Karere ka Rubavu, yatumye Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu...

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

by radiotv10
22/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi; yakiriye mugenzi we wa Somalia, n’Umugaba Wungirije w’Ingabo za Qatar...

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

by radiotv10
22/10/2025
0

Abasenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; bamushimiye icyizere yabagiriye cyo gukomeza gukorera Igihugu, bamwizeza kuzakorana umurava. Aba...

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

by radiotv10
22/10/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayoza baherutse guhura n’ibiza by’imvura byatwaye ubuzima bwa bamwe, bikanangiza...

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
21/10/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyizeho Abasenateri bane nyuma yuko manda y’abo yari yashyizeho irangiye, barimo babiri bagarutse muri Sena...

IZIHERUKA

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon
FOOTBALL

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

by radiotv10
22/10/2025
0

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

22/10/2025
Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

22/10/2025
Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

22/10/2025
Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

22/10/2025
Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
#10SPORTS: Renato Sanches na Juste Fontaine baravutse,Usain Bolt akora agashya…ibyaranze umunsi nk’uyu mu mateka

#10SPORTS: Renato Sanches na Juste Fontaine baravutse,Usain Bolt akora agashya…ibyaranze umunsi nk’uyu mu mateka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.