Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mozambique: UN irasaba ko hongerwa imfashanyo ku bahunze muri Cabo Delgado

radiotv10by radiotv10
18/08/2021
in MU RWANDA
0
Mozambique: UN irasaba ko hongerwa imfashanyo ku bahunze muri Cabo Delgado
Share on FacebookShare on Twitter

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bimukira ryasabye ko habaho “kwagura kwihuse” kw’ibikorwa by’imfashanyo no kongerera inkunga ibikorwa byaryo mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique.

António Vitorino, umukuru w’umuryango mpuzamahanga wita ku bimukira (International Organisation for Migration, IOM) uri mu ruzinduko muri Mozambique, yavuze ko ubwo bufasha bucyenewe mu kugoboka abantu babarirwa mu bihumbi amagana bakuwe mu byabo n’umutekano mucye muri ako karere.

Yagize ati: “Inyongera nyinshi y’inkunga iracyenewe ngo ifashe mu bicyenewe byo kurengera ubuzima no gukora kuburyo habaho ibisubizo birambye, cyane cyane mbere yuko igihe gitaha cy’imvura n’umuyaga kigera mu kwezi kwa cumi na kabiri”.

Umukuru wa IOM yasuye akarere ka Metuge, kakiriye abantu bagera hafi ku 125,000 mu barenga 800,000 bataye ingo zabo kuva mu mpera y’umwaka wa 2017.

Umuryango IOM wavuze ko watanze imfashanyo ku bantu barenga 600,000 mu ntara ya Cabo Delgado hagati y’ukwezi kwa mbere n’ukwa karindwi uyu mwaka, harimo no kububakira aho kwikinga cyangwa mu nkunga yo kongera kwiyubaka no kubaha ibikoresho byo mu nzu.

Ariko uyu muryango uvuga ko ibikorwa byawo biterwa inkunga nkeya.

Ugereranya ko ucyeneye miliyoni 58 z’amadolari y’Amerika (agera kuri miliyari 58 mu mafaranga y’u Rwanda) kugira ngo ushobore gutanga ubufasha mu bikorwa byihutirwa ndetse no mu bikorwa bya nyuma y’amakuba.

Kuva mu 2017, intara ya Cabo Delgado yaranzwemo ibitero by’imitwe yitwaje intwaro.

Inkuru ya BBC Gahuza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − 9 =

Previous Post

CRICKET: Clinton Rubagumya yijeje abanyarwanda gutangira ikiragano gishya bahangana na Ghana mu mikino 5

Next Post

#10SPORTS: Renato Sanches na Juste Fontaine baravutse,Usain Bolt akora agashya…ibyaranze umunsi nk’uyu mu mateka

Related Posts

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

IZIHERUKA

Simple steps you can follow to build real confidence
MU RWANDA

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
#10SPORTS: Renato Sanches na Juste Fontaine baravutse,Usain Bolt akora agashya…ibyaranze umunsi nk’uyu mu mateka

#10SPORTS: Renato Sanches na Juste Fontaine baravutse,Usain Bolt akora agashya…ibyaranze umunsi nk’uyu mu mateka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple steps you can follow to build real confidence

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.