Abakunzi b’umuziki mu Rwanda ntibazagira irungu muri iyi Weekend kuko MTN Rwanda yabazirikanye ikabategurira iserukiramuco ry’umuziki rizamara iminsi ibiri rizanaririmbamo abahanzi b’ibirangirire muri Africa nka Kizz Daniel, Sheebah na Bruce Melodie.
Iri serukiramuco rigiye kuba ku nshuro ya mbere, ryateguwe ku bufatanye bwa MTN Rwanda na kompanyi ya ATHF.
Iri serukiramuco rizabera mu mbuga ngari ya Canal Olympia i Rebero, rizaririmbamo kandi abahanzi nyarwanda bakunzwe barimo Bruce Melodie, Ish Kevin, Arielz Wayz, and Kivumbi King.
Abazaryitabira kandi bazumva umuziki uvangavanze uzacurangwa n’abavangamiziki (DJs) bakomeye mu Rwanda barimo DJ Toxxyk, DJ Ira, DJ Marnaud.
Umuyobozi ushinzwe abakiliya muri MTN Rwanda, Ankoma Agyapong yabwiye itangazamakuru ati “Umuziki uhuriza hamwe abantu b’ingeri zitandukanye bakagirana ibihe byiza kandi ibyo ni byo duhora twifuriza abakiliya bacu none tugiye kubibagezaho muri iyi weekend.”
Yavuze ko nka MTN Rwanda bishimiye gutegura iri serukiramuco ndetse ko buri muririmbyi uzataramira abazaryitabira afite agashya ke azakora ku rubyiniro.
Toyosi Oyetunji uhagarariye ATHF na we yavuze ko bishimiye gufatanya na MTN nka sosiyete ifite izina rikomeye ku Isi mu guterura abaturarwanda iri serukiramuco ryitezweho kuzaha ibyishimo abakunzi b’umuziki mu Rwanda.
Yagize ati “Twese twishimiye cyane kuzaha ibyishimo abantu muri ibi bihe by’impeshyi. Iki gikorwa ni kimwe mu bitaramo byinshi bigiye kuzakorwa mu ntego zo kuzamura urwego rw’umuziki n’ubuhanzi mu Rwanda nk’uruganda rw’udushya.”
Umunya-Uganda, Sheebah Karungi wanamaze kugera mu Rwanda unategerejwe gutaramira Abanyakigali kuri uyu wa Gatanu, yaraye anasuye MTN Rwanda anaramukanya n’abakozi b’iyi sosiyete y’itumanaho ikomeye mu Rwanda.
Photos/Inyarwanda
RADIOTV10