Perezida Paul Kagame yakiriye ku meza abitabiriye Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Isiganwa ry’Imodoka ku Isi (FIA) n’itangwa ry’ibihembo ry’abitwaye neza muri uyu mukino, hanamurikwa imodoka y’amasiganwa yakorewe mu Rwanda.
Ni igikorwa cyabaye mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Kane tariki 12 Ukuboza 2024, cyayobowe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, ari kumwe na Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem n’abandi banyacyubahiro barimo rurangiranwa Steve Harvey wanaherukaga mu Rwanda mu gihe cya vuba akaba yagarutse.
Perezida Paul Kagame washimiye abitabiriye iyi Nteko Rusange ya FIA yabereye mu Rwanda, yagarutse kuri iyi modoka y’amasiganwa yakorewe muri iki Gihugu, avuga ko ari intambwe ishimishije y’urubyiruko.
Yagize ati “Mbere yuko tuza hano, njye na Mohammed twasuye imodoka yakorewe hano mu Rwanda n’urubyiruko rukiri ruto rw’abanyeshuri rufite impano rwiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro. FIA yari ibashyigikiye.”
Muri ibi bikorwa bya FIA, kandi bizasozwa n’ibirori byo gutanga ibihembo ku bitwaye neza mu mukino wo gusiganwa ku modoka, bizanitabirwa na rurangiranwa Max Emilian Verstappen ari na we nimero ya mbere mu masiganwa ya Formula 1.
Muri uyu musangiro wabaye mu ijoro ryacyeye, Perezida Kagame yashimiye FIA kuba yarahisemo ko ibi byose bibera mu Rwanda, kandi ko ari ishema ku Mugabane wose wa Afurika.
Yagize ati “Abanyarwanda barishimira kuba mwese muri hano, ariko ntabwo ari iby’u Rwanda gusa. Ndashaka ko mumenya ko kuba muri hano ndetse no kuba mwarahazanye ibikorwa nk’ibi kuri uyu Mugabane, ni ishema kuri Afurika yose.”
Perezida wa FIA, Mohammed Ben Sulayem yavuze ko u Rwanda rwatoranyijwe kuzanwamo ibi bikorwa kuko ari Igihugu gifite umutekano usesuye nubwo ubwo hategurwaga iki gikorwa hari ababanje kubishidikanyaho, ariko ko yakomeje kubibumvisha, ndetse na bo bakaza kwibonera ukuri, byumwihariko baka baratunguwe n’uburyo basanze iki Gihugu gitekanye, kandi gisukuye kikaba kinagendera ku murongo uhamye.
RADIOTV10