Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden yamaganye ibiherutse gutangazwa muri raporo ko afite ikibazo cyo kwibagirwa nyuma y’uko aherutse kuvanga amasaka n’amasakaramentu.
Perezida Biden wabivuze n’uburakari bwinshi, yavuze ko nta kibazo na kimwe afite kijyanye no kwibagirwa nk’uko raporo iherutse gusohoka yabivuze.
Ni raporo yashyizwe hanze n’umujyanama wihariye muri Minisiteri y’Ubutabera wavuze ko basanze Perezida Biden yaravanze amadosiye y’akazi ndetse ngo akandarika amabanga y’ingenzi ku buryo ngo bayasanze hafi n’aho imbwa ze zirara, icyakora ko ngo nta nabi yari agamije, ahubwo ngo ni izabukuru.
Muri izo raporo kandi, hagaragajwe ko Perezida yibagirwa cyane ku buryo atibukaga igihe yabere Visi Perezida wa America yongera yibagirwa ko umuhungu we yapfuye muri 2015.
Asa nk’uwisobanura, Biden yavuze ko ibyo yabibajijwe mu gihe yari ahuze cyane, naho ubundi ngo ameze neza.
Joe biden wimyaka 81 y’amavuko, ntavugwaho rumwe ku bijyanye n’imyaka ye, bamwe bavuga ko akuze cyane adakwiye kuba ayobora Igihugu nyamara arahatanira indi manda mu matora azaba mu mpereza z’uyu mwaka.
Ibi bije nyuma y’uko muri iki cyumweru yitiranyije perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa na Francois Miterrand umaze igihe apfuye.
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10