Sunday, January 18, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Mu burakari bwinshi Biden yavuze ku byagaragajwe ko afite ikibazo cyo kwibagirwa vuba

radiotv10by radiotv10
09/02/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Mu burakari bwinshi Biden yavuze ku byagaragajwe ko afite ikibazo cyo kwibagirwa vuba
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden yamaganye ibiherutse gutangazwa muri raporo ko afite ikibazo cyo kwibagirwa nyuma y’uko aherutse kuvanga amasaka n’amasakaramentu.

Perezida Biden wabivuze n’uburakari bwinshi, yavuze ko nta kibazo na kimwe afite kijyanye no kwibagirwa nk’uko raporo iherutse gusohoka yabivuze.

Ni raporo yashyizwe hanze n’umujyanama wihariye muri Minisiteri y’Ubutabera wavuze ko basanze Perezida Biden yaravanze amadosiye y’akazi ndetse ngo akandarika amabanga y’ingenzi ku buryo ngo bayasanze hafi n’aho imbwa ze zirara, icyakora ko ngo nta nabi yari agamije, ahubwo ngo ni izabukuru.

Muri izo raporo kandi, hagaragajwe ko Perezida yibagirwa cyane ku buryo atibukaga igihe yabere Visi Perezida wa America yongera yibagirwa ko umuhungu we yapfuye muri 2015.

Asa nk’uwisobanura, Biden yavuze ko ibyo yabibajijwe mu gihe yari ahuze cyane, naho ubundi ngo ameze neza.

Joe biden wimyaka 81 y’amavuko, ntavugwaho rumwe ku bijyanye n’imyaka ye, bamwe bavuga ko akuze cyane adakwiye kuba ayobora Igihugu nyamara arahatanira indi manda mu matora azaba mu mpereza z’uyu mwaka.

Ibi bije nyuma y’uko muri iki cyumweru yitiranyije perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa na Francois Miterrand umaze igihe apfuye.

Haherutse kugaragazwa ko Biden afite ikibazo cyo kwibagirwa vuba
Gusa yabihakanye yivuye inyuma

Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + sixteen =

Previous Post

Zimbabwe yakuyeho igihano cy’urupfu cyanigeze gukatirwa uwaje kuba Perezida akagisimbuka

Next Post

UPDATE: Kazungu uregwa kwica abantu 14 yatakambye agenera Abanyarwanda ubutumwa

Related Posts

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

Ishyaka riri ku butegetsi i Burundi riravugwaho ibyo bamwe bafashe nk’agahomamunwa

by radiotv10
16/01/2026
0

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Gihugu cy’u Burundi, riranengerwa kujandika abana b’abanyeshuri mu bya politiki, nyuma yuko ribakoresheje imyiyerekano...

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

AFC/M23 yongeye kugaragaza ingaruka ziteye inkeke zo kuba uruhande bahanganye rwirengagiza ibyo rwasinyiye

by radiotv10
16/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryongeye kugaragaza ko uruhande bahanganye mu mirwano, rukomeje kurenga ku...

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

by radiotv10
15/01/2026
0

Munyemana Athanase 41 w’imyaka na Habimana Augustin w’imyaka 33 y’amavuko batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa amadolari ya Amerika asaga...

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

by radiotv10
15/01/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America, yatangaje ko igiye guhagarika gutanga no kwakira ubusabe Visa ku baturage b'abimukira bo...

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

by radiotv10
14/01/2026
0

Abajenerali mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki Gihugu,...

IZIHERUKA

Simple Habits That Improve Digestion
IMIBEREHO MYIZA

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

18/01/2026
Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
UPDATE: Kazungu uregwa kwica abantu 14 yatakambye agenera Abanyarwanda ubutumwa

UPDATE: Kazungu uregwa kwica abantu 14 yatakambye agenera Abanyarwanda ubutumwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple Habits That Improve Digestion

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.