Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Mu burakari umurwanyi wa M23 yavuze icyatumye ataba umupasiteri agahitamo guheka imbunda

radiotv10by radiotv10
27/01/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Mu burakari umurwanyi wa M23 yavuze icyatumye ataba umupasiteri agahitamo guheka imbunda
Share on FacebookShare on Twitter

Umurwanyi umwe wa M23, yagaragaye yamagana akarengane kari gukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, avuga ko ari ko katumye yiyemeza kujya mu ishyamba no guhora yumva urusaku rw’amasasu aho kuba umwarimu cyangwa umupasiteri.

Yabitangaje mu butumwa bw’amashusho bwashyizwe hanze n’umutwe wa M23, bugaragaramo uyu murwanyi ukiri muto, yumvikana mu ijwi ry’uburakari aterwa n’ibikorwa byo guhohotera Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Uyu murwanyi avuga ko yavukiye mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, muri Teritwari ya Masisi, ahakomeje gukorwa ibikorwa byo guhohotera Abatutsi, bamwe bakanicwa.

Muri ubu butumwa, uyu murwanyi avuga ari kumwe n’abandi barwanyi ba M23, avuga ko yavutse muri 2000 ariko “kubera ibibazo byakomeje kuba muri Congo yacu nabonye ko ntashobora kuba naba umwarimu cyangwa umupasiteri kandi abantu bacu bakomeje kwicwa, mpitamo gufata icyemezo cyo gufata imbunda.”

Ubu butumwa bwagiye hanze nyuma yuko uyu mutwe wa M23 ufashe umujyi wa Kitshanga kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2023, nyuma y’imirwano iremereye yahuje uyu mutwe na FARDC iri gufatanya n’imitwe nka FDLR ndetse n’abacancuro b’Abarusiya.

Ubuyobozi bw’uyu mutwe kandi bwashyize hanze itangazo bwamagana Jenoside iri gukorerwa Abatutsi b’Abanyekongo mu bice bya Kitshanga, Burungu na Kilolirwe.

Uyu mutwe kandi wavuze ko ukurikije ibiriho bikorwa na Guverinoma ya Congo ndetse n’imitwe ifatanya n’Igisirikare cy’iki Gihugu, ubona ntakindi wakora uretse kwinjira mu rugamba rwo guhagarika jenoside iri gukorerwa Abatutsi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + 5 =

Previous Post

Amakuru mpamo y’akayabo k’amafaranga yaguzwe rutahizamu ukomeye w’Amavubi

Next Post

Rusizi: Inkuru ibabaje y’umukobwa ukiri muto bakekaho kwiyahura ku mpamvu y’amayobera

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Inkuru ibabaje y’umukobwa ukiri muto bakekaho kwiyahura ku mpamvu y’amayobera

Rusizi: Inkuru ibabaje y’umukobwa ukiri muto bakekaho kwiyahura ku mpamvu y’amayobera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.