Friday, November 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Mu burakari umurwanyi wa M23 yavuze icyatumye ataba umupasiteri agahitamo guheka imbunda

radiotv10by radiotv10
27/01/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Mu burakari umurwanyi wa M23 yavuze icyatumye ataba umupasiteri agahitamo guheka imbunda
Share on FacebookShare on Twitter

Umurwanyi umwe wa M23, yagaragaye yamagana akarengane kari gukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, avuga ko ari ko katumye yiyemeza kujya mu ishyamba no guhora yumva urusaku rw’amasasu aho kuba umwarimu cyangwa umupasiteri.

Yabitangaje mu butumwa bw’amashusho bwashyizwe hanze n’umutwe wa M23, bugaragaramo uyu murwanyi ukiri muto, yumvikana mu ijwi ry’uburakari aterwa n’ibikorwa byo guhohotera Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Uyu murwanyi avuga ko yavukiye mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, muri Teritwari ya Masisi, ahakomeje gukorwa ibikorwa byo guhohotera Abatutsi, bamwe bakanicwa.

Muri ubu butumwa, uyu murwanyi avuga ari kumwe n’abandi barwanyi ba M23, avuga ko yavutse muri 2000 ariko “kubera ibibazo byakomeje kuba muri Congo yacu nabonye ko ntashobora kuba naba umwarimu cyangwa umupasiteri kandi abantu bacu bakomeje kwicwa, mpitamo gufata icyemezo cyo gufata imbunda.”

Ubu butumwa bwagiye hanze nyuma yuko uyu mutwe wa M23 ufashe umujyi wa Kitshanga kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2023, nyuma y’imirwano iremereye yahuje uyu mutwe na FARDC iri gufatanya n’imitwe nka FDLR ndetse n’abacancuro b’Abarusiya.

Ubuyobozi bw’uyu mutwe kandi bwashyize hanze itangazo bwamagana Jenoside iri gukorerwa Abatutsi b’Abanyekongo mu bice bya Kitshanga, Burungu na Kilolirwe.

Uyu mutwe kandi wavuze ko ukurikije ibiriho bikorwa na Guverinoma ya Congo ndetse n’imitwe ifatanya n’Igisirikare cy’iki Gihugu, ubona ntakindi wakora uretse kwinjira mu rugamba rwo guhagarika jenoside iri gukorerwa Abatutsi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × two =

Previous Post

Amakuru mpamo y’akayabo k’amafaranga yaguzwe rutahizamu ukomeye w’Amavubi

Next Post

Rusizi: Inkuru ibabaje y’umukobwa ukiri muto bakekaho kwiyahura ku mpamvu y’amayobera

Related Posts

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

by radiotv10
26/11/2025
0

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe abagabo 40 bari batwaye imbunda n’ibindi bikoresho bya gisirikare babijyanye i Mahanga muri Teritwari ya Masisi....

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

by radiotv10
26/11/2025
0

Ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byo mu gace na Matonge k’i Bruxelles mu Bubiligi gacururizwamo ibikomoka muri Afurika, aho ibyafunzwe byiganjemo iby’Abanyekongo...

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana

by radiotv10
26/11/2025
0

Imirwano yamaze iminsi ibiri hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa Wazalendo mu gace ka Uvira...

Eng.-AFC/M23 arrests 40 men for transporting weapons and other military equipment

Eng.-AFC/M23 arrests 40 men for transporting weapons and other military equipment

by radiotv10
26/11/2025
0

Fighters of the AFC/M23 coalition arrested 40 men who were carrying guns and other military equipment destined for Mahanga in...

Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

by radiotv10
26/11/2025
0

Leta ya Tanzania yatangaje ko ibirori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge byari biteganyijwe muri iki Gihugu mu kwezi gutaha byahagaritswe, kubera...

IZIHERUKA

Mu Rwanda hagiye kubakwa Amashuri Ntangarugero azoherezwamo abana bafite ubumuga bukabije
IMIBEREHO MYIZA

Mu Rwanda hagiye kubakwa Amashuri Ntangarugero azoherezwamo abana bafite ubumuga bukabije

by radiotv10
28/11/2025
0

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

27/11/2025
Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

27/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

27/11/2025
UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

27/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Inkuru ibabaje y’umukobwa ukiri muto bakekaho kwiyahura ku mpamvu y’amayobera

Rusizi: Inkuru ibabaje y’umukobwa ukiri muto bakekaho kwiyahura ku mpamvu y’amayobera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu Rwanda hagiye kubakwa Amashuri Ntangarugero azoherezwamo abana bafite ubumuga bukabije

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.