• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

radiotv10by radiotv10
09/05/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Mu birori bikomeye byaranzwe n’imyireko ya gisirikare n’intwaro za rutura, u Burusiya bwizihije isabukuru y’imyaka 80 Ubumwe bw’Abasoviyeti bubonye itsinzi mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose, ubwo bwatsindaga u Budage bw’Aba-Nazi.

Ibi birori byitabiriwe na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, n’abandi Bakuru b’Ibihugu byahoze mu bumwe bw’Abasoviyeti, baje kwifatanya na Perezida Vladimir Putin, umaze igihe kinini ku butegetsi kurusha abandi bayoboye u Burusiya nyuma Josef Stalin.

Ni ibirori byabereye ku rubuga ‘Red Square’ rw’inzu ndangamateka ya Vladimir Lenin, iherereye mu murwa mukuru i Moscow.

Ibi birori bibaye mu gihe hatangiye agahenge k’iminsi 72 katanzwe na Perezida Putin, mu ntambara u Burusiya buhanganyemo na Ukraine, ari na yo imaze guhitana abantu benshi kurusha izindi zose zabaye i Burayi nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi yose.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burusiya (Kremlin) bivuga ko kwitabira ibi biroro kw’inshuti z’u Burisiya nka Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping, Perezida w’u Brazilm Luiz Inacio Lula da Silva, ndetse n’abandi bayobozi benshi baturutse mu Bihugu byahoze bigize Ubumwe bw’Abasoviyeti, muri Afurika, Asia no muri Amerika y’Amajyepfo, bigaragaza ko u Burusiya butatereranywe, nubwo bagenzi babo bo mu Bihugu byo mu burengerazuba byari inshuti zabo mu Ntambara ya Kabiri y’Isi batitabiriye.

Ubumwe bw’Abasoviyeti bwatakaje abantu barenga miliyoni 27 mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose, bari bahanganyemo n’ingabo za Nazi, ariko birangira Ubumwe bw’Abasoviyeti bubatsinze, ndetse mu 1945 hazamurwa ibendera ry’intsinzi yabo ku ba Nazi, nyuma yo kwiyahura kwa Adolf Hitler wari ubayoboye.

Perezida Putin na Xi w’u Bushinwa bakurikiye akarasisi

Minisitiri w’Ingabo w’u Burusiya Andrei Belousov

Hakozwe akarasisi kadasanzwe

Herekanywe intwaro za rutura

Photos © The Telegraph

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × four =

Previous Post

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Next Post

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.