Mu buryo butunguranye Amavubi yamenyeshejwe icyemezo kitari kitezwe n’Abanyarwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, yamenyesheje Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, ko umukino ikipe y’u Rwanda yagombaga kuzakirira i Huye, na wo uzabera muri Benin, kuko i Huye hatari Hoteli zo ku rwego mpuzamahanga zakwakira amakipe.

Mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, byari biteganyijwe ko u Rwanda ruzakirira umukino kuri Sitade ya Huye, nyuma y’umukino uteganyijwe uyu munsi ubera muri Benin.

Izindi Nkuru

Uyu mukino ubanza uhuza u Rwanda na Benin kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023, uzakurikirwa n’undi uzaba tariki 27 Werurwe wo kwishyura wagombaga kuzakinirwa mu Rwanda.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2023, ni bwo hamenyekanye amakuru ko uyu mukino wari kuzabera mu Rwanda utakihabereye, ahubwo ko na wo uzabera muri Benin.

Ni icyemezo cyafashwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yamenyesheje FERWAFA mu ibaruwa yo kuri uyu wa 21 Werurwe.

Iyi barurwa dufitiye kopi, ivuga ko CAF yakiriye ikirego cyatanzwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Benin ko mu mujyi wa Huye wari kuzakinirwamo uyu mukino nta hotel ziri ku rwego rw’izigomba gucumbikamo amakipe, nibura z’inyenyeri enye.

Iyi barurwa ya CAF igakomeza igira iti “Hakurikijwe ubugenzuzi bwakozwe bw’ibikorwa remezo biri i Huye byakwakira abantu, twabonye ko hoteli zihari zikiri ku rwego ruciriritse. Bityo rero nkuko mubizi CAF yatangarije ishyirahamwe ryanyu ko hakenewe nibura hoteli eshatu z’inyenyeri enye zo ku rwego mpuzamahanga mu gace ka Huye zishobora gucumbikira amakipe ndetse n’abayobozi b’imikino mu gihe cy’amarushanwa makuru ya CAF.”

Iyi baruwa ikomeza igaragaza imyanzuro yafashwe, irimo uvuga ko umukino wo kwishyura wari kuzabera kuri Sitade ya Huye, uzabera kuri Sitade yitiriwe l’Amitié Général Mathieu Kérékou i Cotonou muri Benin.

RADIOTV10

Comments 2

  1. Kanyana says:

    Byaribyitezwe na FERWAFA Ubwose amabwiriza ya CAF ntabwo azwi nibategereze amahoro y’uzure nibwo amakipe yahano azongera kutwereka ibyamamare kuko itsinzi ntayo

  2. Dusabe steve says:

    Game mindset byonyine no kubwirwa inkuru nkiyi kumunsi wa match nabyo nukwica ikipe mumutwe. Bye bye amavubi.

Leave a Reply to Kanyana Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru