Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

BREAKING: Mu buryo butunguranye Congo yafunze umwe mu mipaka uyihuza n’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
05/11/2024
in MU RWANDA
0
BREAKING: Mu buryo butunguranye Congo yafunze umwe mu mipaka uyihuza n’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Abakoresha Umupaka munini uzwi nka Grande Barrière uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo, batunguwe no kujya kuhanyura nk’uko bisanzwe, bagasanga zahinduye imirishyo kuko inzego z’umutekano za DRC zawufunze.

Abaturage biganjemo abakora ibikorwa by’ubucuruzi bwambukiranya imipaka bo mu karere ka Rubavu, babyutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ugushyingo 2024 berecyeza i Goma nk’uko bisanzwe, bamwe banyura ku mupaka wa Grande Barrière, ariko bahageze basanza urafunze.

Ni mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda umupaka ufunguye, ariko ku ruhande rwa Congo, inzira zikaba zitakiri nyabagendwa kuri uyu mupaka wa Grande Barrière.

Bamwe mu baturage bari bagiye kunyura kuri uyu mupaka, babwiye Ikinyamakuru Umuseke ko nta bantu bari gukoresha uyu mupaka munini, yaba abagenda n’amaguru ndetse n’imodoka.

Hari uwagize ati “Hano iwacu ho harafunguye. Iyo politiki yabo yatuyobeye. Mu mupaka nta muntu n’umwe n’imodoka zose ntizambuka.”

Gusa aba baturage bavuga ko ubwo bageraga kuri uyu mupaka wa Grande Barrière, basabwe kujya kunyura ku mupaka muto uzwi nka Petite Barrière ngo kuko wo ufunguye.

Umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umaze igihe urimo igitotsi, ariko nubwo Ibihugu byombi bitabanye neza, imipaka ibihuza yakomeje gukora, kubera akamaro ifitiye impande zombi.

Gufunga uyu mupaka wa Grande Barrière bibaye mu gihe bitarenze kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2024, i Goma hagomba gutangizwa ku mugaragaro itsinda rihuriweho ry’Inzego z’umutekano z’Ibihugu byombi, rigomba kuzakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho n’inzego z’ubutasi n’iz’umutekano, birimo kurandura umutwe wa FDLR.

Mu nama yabereye i Luanda muri Angola mu cyumweru gishize, yahuje impuguke mu mutekano n’iperereza hagati y’Ibihugu byombi, yari yafashe ibi byemezo bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC, birimo no kuba u Rwanda ruzakuraho ingamba rwashyizeho zo kwirindira umutekano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × four =

Previous Post

Ericsson and MTN Rwanda modernize and expand network in Kigali

Next Post

Mu rubanza rwa ‘Fatakumavuta’ havuzwemo amazina y’abazwi mu myidagaduro Nyarwanda

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu rubanza rwa ‘Fatakumavuta’ havuzwemo amazina y’abazwi mu myidagaduro Nyarwanda

Mu rubanza rwa ‘Fatakumavuta’ havuzwemo amazina y’abazwi mu myidagaduro Nyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.