• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, June 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Mu buryo butunguranye ibiganiro bya America na Iran byasubitswe

radiotv10by radiotv10
19/06/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Mu buryo butunguranye ibiganiro bya America na Iran byasubitswe
Share on FacebookShare on Twitter

Ibiganiro byari biteganyijwe hagati ya Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byasubitswe nyuma yuko Visi Perezida wa US, JD Vance atinze gufata urugendo rumwerecyeza mu Busuwisi bigomba kubera.

Ibi byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri America ‘White House’ mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kane ko Vance atazabasha kugera ahagombaga kubera ibi biganiro kandi bivuga ko uburyo bwo kuhagera, “bitakozwe mu buryo bworoshye cyangwa bube bwateganyijwe.”

Ibi bibaye nyuma y’umunsi umwe America ihagaritse ibikorwa byayo bya gisirikare byo mu mazi kuri Iran nyuma yuko Ibihugu byombi bisinye amasezerano agamije kurangiza intambara.

Nubwo amasezerano yanavuze ko intambara igomba kurangira muri Liban, Minisiteri y’Ubuzima y’icyo gihugu yavuze ko ibitero bya Israel byahitanye nibura abantu 18 mu majyepfo y’iki Gihugu mu ijoro rimwe.

Igisirikare cya Israel cyavuze ko cyibasiye umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Iran, kandi ko abasirikare bane bawo bishwe.

Abari kwitabira ibi biganiro bagombaga guhura ku cyo abategetsi ba America bitaga “ibiganiro bya tekiniki” ku ntambwe zikurikira nyuma y’amasezerano yasinywe mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Mu itangazo ryayo, White House yavuze ko gutegura gahunda z’ibiganiro “bitabashije kugerwaho. Yongeyeho ko America itegereje “gutangira ibiganiro bya tekiniki mu gihe cya vuba gishoboka.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Busuwisi nk’Igihugu cyagombaga kwakira ibi biganiro, yemeje ko ibiganiro byari kubera ku nkombe y’umusozi wa Burgenstock “byasubitswe”, nubwo yavuze ko imyiteguro y’ibiganiro ikomeje.

Ibiganiro byari byitezwe ko bizibanda ku gushyira mu bikorwa amasezerano no gutangiza ibiganiro ku bibazo by’igihe kirekire, harimo n’ibikorwa by’ingufu za kirimbuzi bya Irani.

Amasezerano y’ibi Bihugu byombi kandi agizwe n’ingingo 14, zirimo iteganya gufungura Umuhora wa Hormuz, ndetse n’ivuga ko Iran itazigera igira intwaro za kirimbuzi. Nanone kandi aya masezerano asaba impande zombi kugera ku masezerano ya nyuma mu gihe kitarenze iminsi 60 ishobora kongerwa mu gihe byumvikanyweho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × four =

Previous Post

Intumwa z’urwego rw’umutekano muri Nigeria zasobanuriwe ingaruka ziterwa na FDLR

Next Post

Abarimo Lt.Gen.(Rtd) Karenzi Karake na Maj.Gen.Bayingana bemejwe na Sena ku nshingano bahawe

Related Posts

General Muhoozi yongeye gushimangira urwo akunda u Rwanda agaragaza uwo arukundamo by’umwihariko

Gen.Muhoozi yavuze ko mu gihe cya vuba azaba Perezida akinjira mu bibazo by’u Rwanda na Congo

by radiotv10
19/06/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yavuze ko mu gihe cya vuba azaba ari Perezida wa Uganda, kandi...

IFOTO: Abaperezida bane bayoboye America n’abagore babo bahuriye mu gikorwa kimwe

IFOTO: Abaperezida bane bayoboye America n’abagore babo bahuriye mu gikorwa kimwe

by radiotv10
19/06/2026
0

Abaperezida bane bayoboye Leta Zunze Ubumwe za America bahuriye mu gikorwa cyo gufungura ikigo cyitiriwe umwe muri bo, Barack Obama,...

Ntihavugwa rumwe ku makuru yatangajwe na FARDC ko yafashe Minembwe-Centre

Ntihavugwa rumwe ku makuru yatangajwe na FARDC ko yafashe Minembwe-Centre

by radiotv10
19/06/2026
0

Nyuma yuko Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gitangaje ko cyafashe agace ka Minembwe-Centre, hari amakuru avuga ko...

Perezida Ndayishimiye yise Tshisekedi umuvandimwe we mu butumwa bushimira Ikipe ya Congo

Perezida Ndayishimiye yise Tshisekedi umuvandimwe we mu butumwa bushimira Ikipe ya Congo

by radiotv10
19/06/2026
0

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yashimiye ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera uburyo yitwaye mu Gikombe cy’Isi...

Hashyizwe hanze inyandiko igaragaza amasezerano ya America na Iran

Hashyizwe hanze inyandiko igaragaza amasezerano ya America na Iran

by radiotv10
18/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zashyize hanze inyandiko ikubiyemo amasezerano y’iki Gihugu na Iran yo kurangiza intambara, agizwe n’ingingo 14...

Next Post
Abarimo Lt.Gen.(Rtd) Karenzi Karake na Maj.Gen.Bayingana bemejwe na Sena ku nshingano bahawe

Abarimo Lt.Gen.(Rtd) Karenzi Karake na Maj.Gen.Bayingana bemejwe na Sena ku nshingano bahawe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Amakuru mashya: Rayon yabonye undi muterankunga mukuru nyuma yo gutandukana na Skol

Gen.Muhoozi yavuze ko mu gihe cya vuba azaba Perezida akinjira mu bibazo by’u Rwanda na Congo

IFOTO: Abaperezida bane bayoboye America n’abagore babo bahuriye mu gikorwa kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.