Uwahoze ari Rutahizamu wa Arsenal, Pierre Emerick Aubameyang, yasezeye abakunzi b’iyi kipe yari abereye kapiteni mbere y’uko yerekeza muri FC Barcelona.
Ntabwo uyu rutahizamu w’umunya-Gabon yishimiye uburyo yatandukanye n’iyi kipe y’i London kuko yavuze ko nk’umukinnyi iyi kipe yakoreye byinshi ndetse akanegukanamo ibikombe, atari akwiye gusezerera ku mbuga nkoranyambaga.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaje ishavu yatewe no kuba atasezerewe muri Arsenal mu buryo bwiza nk’umukinnyi witangiye ikipe mu myaka ine yose ishize.
Yagize ati ”Mwarakoze gutuma njye n’umuryango wanjye tuba i London muri iyi myaka ine itambutse. Twanyuranye muri byinshi, tugirana ibihe byiza n’ibindi bitatworoheye, uko mwanshyigikiraga byanteraga imbaraga.
Kugira amahirwe yo gutsindira ibikombe bitandukanye ndi kapiteni w’iyi kipe, ni ikintu kizahora mu mutima wanjye iteka. Nagerageje kwitanga 100% nkora ibishoboka byose nkorera ikipe, niyo mpamvu gutandukana muri ubu buryo bimbabaje cyane, gusa nta kundi ni umupira.
Nababajwe no kuba mu byumweru bike bishize ntigeze mbona amahirwe yo gufasha bagenzi banjye, gusa ntacyo bitwaye, nubaha cyane iyi kipe, by’ukuri ndifuriza bagenzi banjye n’abafana ibihe byiza no gutsinda mu bihe biri imbere. Ndabakunda, Auba.”
Nyuma y’ubu butumwa, abakinnyi batandukanye barimo Mesut Ozil na Aaron Ramsdale babaye aba mbere mu kumwifuriza ishya n’ihirwe mu ikipe ye nshya.
Uyu rutahizamu ukomoka muri Gabon w’imyaka 32, yasinye amasezerano muri iyi kipe y’i Catalonia mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 31 Mutarama 2022.
Kuva mu Ukuboza ubwo yahanwaga na Arsenal kubera kurenga ku mategeko y’imyitwarire, Aubameyang nta mukino yongeye kuyikinira, ariko mbere yaho yari amaze kuyitsindira ibitego 92 mu mikino 163.
Aubameyang yageze muri Arsenal mu 2018 avuye muri Borussia Dortmund yo mu Budage, atanzweho miliyoni 56 z’amapawundi.
RADIOTV10