Wednesday, October 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mu gihe hagiye Kwibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi amahanga yasabwe no guterera ijisho muri Congo

radiotv10by radiotv10
06/04/2024
in MU RWANDA
0
Mu gihe hagiye Kwibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi amahanga yasabwe no guterera ijisho muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yavuze ko mu gihe u Rwanda n’Isi yose bagiye kwinjira mu cyumweru cyahariwe Kwibuka ku nshuro 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, amahanga akwiye no kwamagana ibiri kubera muri Congo, kuko byaba bibabaje mu gihe ibyabaye mu Rwanda byakongera kugira ahandi biba. 

Abahanga mu ngeri zitandukanye bavuye mu Bihugu binyuranye by’Isi; kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Mata 2024, bateraniye Kigali mu nama mpuzamahanga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 30 ishize.

Bibukiranyije uko ibihe byagiye bisimburana kuva mu itegurwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ishyizwe mu bikorwa igahitana abatutsi barenga miliyoni imwe.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana yavuze ko amahanga yarebereye igikorwa cy’ubunyamaswa cyakorewe umuntu mu kinyajana cya 20.

Yagize ati “Jenoside yambuye ubuzima ikiremwamuntu, yakoze ku kintu gitinyitse kuruta ibindi, ubuzima. Abatutsi bo mu Rwanda bishwe mu buryo bwa kinyamaswa, ababishe muri ubwo buryo; bashyiraga mu bikorwa umugambi mubisha w’ubutegetsi bwariho. Ubwo butegetsi bwashaka kurimbura Abatutsi bose, ubu bugome ndengakamere bwakorewe ikiremwamuntu; ni bwo bwasoje ikinyejana cya 20, ubu ni kimwe mu bigize amateka rusange y’ikiremwamuntu.”

Minisitiri Bizimana yavuze ko amahanga atagomba kongera gusubiramo imyitwarire bagize mu mwaka wa 1994, aho yatereranye Abatutsi bariho bicwa mu Rwanda, asaba ko ubwicanyi buri gukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, bwamaganwa.

Yagize ati “Ku mupaka w’u Rwanda; muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abishe abantu mu mwaka wa 1994 icyo Gihugu kirabacumbikiye kinabafasha gukomeza gukora ibyaha. Muzamure ijwi ryanyu. Byaba ari ikibazo gikomeye mu gihe icyaha cyamennye amaraso cyakongera kugaruka nyuma y’imyaka 30.”

Aba bahanga baganiriye kuri iyi ngingo mbere iminsi ibiri ngo hatangizwe igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Amahanga yibutswa imyitwarire yagize mu myaka 30 ishize; na yo azaba ahagarariwe muri iki gikorwa, ndetse kugeza magingo aya u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za America bayoboye abemera ko hari icyo batakoze, cyari mu bushobozi bwabo cyanashoboraga guhagarika ishyira mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside.

Dr Jean Damascene Bizimana yasabye amahanga kwamagana ibibera muri Congo

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 5 =

Previous Post

Perezida wa Czech uzifatanya n’Abanyarwanda mu Kwibuka30 aragera mu Rwanda

Next Post

Hagiye guterwa indi ntambwe ikomeye mu buvuzi bwa Cancer mu Rwanda

Related Posts

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

by radiotv10
22/10/2025
0

Indwara y’Uburenge ifata amatungo yagaragaye mu Mirenge itatu yo mu Karere ka Rubavu, yatumye Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu...

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

by radiotv10
22/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi; yakiriye mugenzi we wa Somalia, n’Umugaba Wungirije w’Ingabo za Qatar...

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

Buri wese yagize icyo avuga: Ubutumwa bw’Abasenateri bashyizweho na Perezida Kagame

by radiotv10
22/10/2025
0

Abasenateri bane bashyizweho na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame; bamushimiye icyizere yabagiriye cyo gukomeza gukorera Igihugu, bamwizeza kuzakorana umurava. Aba...

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

Ibyifuzo bitangwa n’abaherutse kwibasirwa n’ibiza bidasanzwe byabasize mu marira menshi

by radiotv10
22/10/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayoza baherutse guhura n’ibiza by’imvura byatwaye ubuzima bwa bamwe, bikanangiza...

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo babiri bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
21/10/2025
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyizeho Abasenateri bane nyuma yuko manda y’abo yari yashyizeho irangiye, barimo babiri bagarutse muri Sena...

IZIHERUKA

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba
IMIBEREHO MYIZA

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

by radiotv10
22/10/2025
0

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

22/10/2025
Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

22/10/2025
Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

22/10/2025
Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

Ingabo z’u Rwanda zagiranye ibiganiro n’iza Qatar na Somalia

22/10/2025
Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagiye guterwa indi ntambwe ikomeye mu buvuzi bwa Cancer mu Rwanda

Hagiye guterwa indi ntambwe ikomeye mu buvuzi bwa Cancer mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.