Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mu gihe hagiye Kwibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi amahanga yasabwe no guterera ijisho muri Congo

radiotv10by radiotv10
06/04/2024
in MU RWANDA
0
Mu gihe hagiye Kwibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi amahanga yasabwe no guterera ijisho muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yavuze ko mu gihe u Rwanda n’Isi yose bagiye kwinjira mu cyumweru cyahariwe Kwibuka ku nshuro 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, amahanga akwiye no kwamagana ibiri kubera muri Congo, kuko byaba bibabaje mu gihe ibyabaye mu Rwanda byakongera kugira ahandi biba. 

Abahanga mu ngeri zitandukanye bavuye mu Bihugu binyuranye by’Isi; kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Mata 2024, bateraniye Kigali mu nama mpuzamahanga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 30 ishize.

Bibukiranyije uko ibihe byagiye bisimburana kuva mu itegurwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ishyizwe mu bikorwa igahitana abatutsi barenga miliyoni imwe.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana yavuze ko amahanga yarebereye igikorwa cy’ubunyamaswa cyakorewe umuntu mu kinyajana cya 20.

Yagize ati “Jenoside yambuye ubuzima ikiremwamuntu, yakoze ku kintu gitinyitse kuruta ibindi, ubuzima. Abatutsi bo mu Rwanda bishwe mu buryo bwa kinyamaswa, ababishe muri ubwo buryo; bashyiraga mu bikorwa umugambi mubisha w’ubutegetsi bwariho. Ubwo butegetsi bwashaka kurimbura Abatutsi bose, ubu bugome ndengakamere bwakorewe ikiremwamuntu; ni bwo bwasoje ikinyejana cya 20, ubu ni kimwe mu bigize amateka rusange y’ikiremwamuntu.”

Minisitiri Bizimana yavuze ko amahanga atagomba kongera gusubiramo imyitwarire bagize mu mwaka wa 1994, aho yatereranye Abatutsi bariho bicwa mu Rwanda, asaba ko ubwicanyi buri gukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, bwamaganwa.

Yagize ati “Ku mupaka w’u Rwanda; muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abishe abantu mu mwaka wa 1994 icyo Gihugu kirabacumbikiye kinabafasha gukomeza gukora ibyaha. Muzamure ijwi ryanyu. Byaba ari ikibazo gikomeye mu gihe icyaha cyamennye amaraso cyakongera kugaruka nyuma y’imyaka 30.”

Aba bahanga baganiriye kuri iyi ngingo mbere iminsi ibiri ngo hatangizwe igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi. Amahanga yibutswa imyitwarire yagize mu myaka 30 ishize; na yo azaba ahagarariwe muri iki gikorwa, ndetse kugeza magingo aya u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za America bayoboye abemera ko hari icyo batakoze, cyari mu bushobozi bwabo cyanashoboraga guhagarika ishyira mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside.

Dr Jean Damascene Bizimana yasabye amahanga kwamagana ibibera muri Congo

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 3 =

Previous Post

Perezida wa Czech uzifatanya n’Abanyarwanda mu Kwibuka30 aragera mu Rwanda

Next Post

Hagiye guterwa indi ntambwe ikomeye mu buvuzi bwa Cancer mu Rwanda

Related Posts

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

Why the fear of failure is increasing among Kigali’s Youth more than ever

by radiotv10
30/01/2026
0

In Kigali, many young people are working hard to build their future, and that alone is something positive. Even though...

IZIHERUKA

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces
AMAHANGA

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagiye guterwa indi ntambwe ikomeye mu buvuzi bwa Cancer mu Rwanda

Hagiye guterwa indi ntambwe ikomeye mu buvuzi bwa Cancer mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.