Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu ‘Human Rights Watch’, watangaje ko Israel yishe Abanya-Palestina babarirwa mu bihumbi muri Gaza, ikoresheje intwaro yo kubicisha inyota ibima amazi meza, ibikorwa bifatwa nk’ibyaha bya Jenoside n’ibyibasira inyokomuntu.
Raporo Human Rights Watch yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane, igaragaza ko Israel yashyize mu bikorwa politiki yo kwica urubozo abaturage ba Gaza b’Abanya-Palestina, ndetse ko ubuyobozi bw’iki Gihugu bwakoze icyaha cyibasiye inyokomuntu ndetse kikaba kigikomeje.
Iyi raporo ivuga ko ibi bikorwa biri mu byo kurimbura ubwoko nk’uko biteganywa n’amasezerano yo kurwanya Jenoside n’ibyaha byibasira inyokomuntu yo mu 1948.
Israel yahakanye kenshi ibirego byose bya Jenoside ishinjwa, ivuga ko yubahirije amategeko mpuzamahanga kandi ko ifite uburenganzira bwo kwirinda nyuma y’igitero cya Hamas cyo ku itariki 07 Ukwakira 2023, cyabaye intandaro y’intambara imaze igihe muri Gaza.
Mu itangazo yanyujije kuri X, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel yagize iti “Ukuri guhari gutandukanye n’ibinyoma bya HRW (Human Right Watch).”
Nubwo iyi raporo igaragaza ko kwima amazi Abanya-Palestina byafashwe nk’igikorwa cya Jenoside, inagaragaza ko kugira ngo byemezwe, bizasaba no kugaragaza intego Israel yari ifite.
Icyakora uyu muryango wagaragaje ko ibyagiye bitangazwa n’abayobozi bakuru bamwe ba Israel, byerekana ko bashaka kurimbura Abanya-Palestina, bakaba barakoresheje intwaro yo kubicisha inyota, ibishobora kuba icyaha cya Jenoside.
Lama Fakih, Umuyobozi wa Human Rights Watch mu Burasirazuba bwo Hagati, mu kiganiro n’itangazamakuru, yagize ati “Ikintu twabonye ni uko Guverinoma ya Israel yica Abanya-Palestina bo muri Gaza ku bushake, ibima amazi bakeneye kugira ngo babone kubaho.”
Mu gusubiza, Israel yavuze ko yari yizeye ko ibikorwa remezo by’amazi byakomeje gukora, ndetse ko imiryango mpuzamahanga yoherezaga ibigega by’amazi binyuze ku mipaka ya Isreal, harimo n’icyumweru gishize, kandi ko itigeze ikumira abinjiza amazi n’ibindi bikoresho by’ubutabazi birenga toni miliyoni 1.2 muri Gaza.
Human Rights Watch, ubaye umuryango wa kabiri ukomeye uharanira uburenganzira bwa muntu, ukoresheje ijambo Jenoside mu gihe cy’ukwezi kumwe mu gusobanura ibikorwa bya Israel muri Gaza, nyuma yuko Amnesty International na yo itangaje raporo ishinja iki Gihugu gukorera Jenoside Abanya-Palestina bo muri Gaza.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10