Monday, December 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Mu isura nshya hongeye kuzamurwa ibirego bishinjwa Israel

radiotv10by radiotv10
19/12/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Mu isura nshya hongeye kuzamurwa ibirego bishinjwa Israel
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu ‘Human Rights Watch’, watangaje ko Israel yishe Abanya-Palestina babarirwa mu bihumbi muri Gaza, ikoresheje intwaro yo kubicisha inyota ibima amazi meza, ibikorwa bifatwa nk’ibyaha bya Jenoside n’ibyibasira inyokomuntu.

Raporo Human Rights Watch yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane, igaragaza ko Israel yashyize mu bikorwa politiki yo kwica urubozo abaturage ba Gaza b’Abanya-Palestina, ndetse ko ubuyobozi bw’iki Gihugu bwakoze icyaha cyibasiye inyokomuntu ndetse kikaba kigikomeje.

Iyi raporo ivuga ko ibi bikorwa biri mu byo kurimbura ubwoko nk’uko biteganywa n’amasezerano yo kurwanya Jenoside n’ibyaha byibasira inyokomuntu yo mu 1948.

Israel yahakanye kenshi ibirego byose bya Jenoside ishinjwa, ivuga ko yubahirije amategeko mpuzamahanga kandi ko ifite uburenganzira bwo kwirinda nyuma y’igitero cya Hamas cyo ku itariki 07 Ukwakira 2023, cyabaye intandaro y’intambara imaze igihe muri Gaza.

Mu itangazo yanyujije kuri X, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel yagize iti “Ukuri guhari gutandukanye n’ibinyoma bya HRW (Human Right Watch).”

Nubwo iyi raporo igaragaza ko kwima amazi Abanya-Palestina byafashwe nk’igikorwa cya Jenoside, inagaragaza ko kugira ngo byemezwe, bizasaba no kugaragaza intego Israel yari ifite.

Icyakora uyu muryango wagaragaje ko ibyagiye bitangazwa n’abayobozi bakuru bamwe ba Israel, byerekana ko bashaka kurimbura Abanya-Palestina, bakaba barakoresheje intwaro yo kubicisha inyota, ibishobora kuba icyaha cya Jenoside.

Lama Fakih, Umuyobozi wa Human Rights Watch mu Burasirazuba bwo Hagati, mu kiganiro n’itangazamakuru, yagize ati “Ikintu twabonye ni uko Guverinoma ya Israel yica Abanya-Palestina bo muri Gaza ku bushake, ibima amazi bakeneye kugira ngo babone kubaho.”

Mu gusubiza, Israel yavuze ko yari yizeye ko ibikorwa remezo by’amazi byakomeje gukora, ndetse ko imiryango mpuzamahanga yoherezaga ibigega by’amazi binyuze ku mipaka ya Isreal, harimo n’icyumweru gishize, kandi ko itigeze ikumira abinjiza amazi n’ibindi bikoresho by’ubutabazi birenga toni miliyoni 1.2 muri Gaza.

Human Rights Watch, ubaye umuryango wa kabiri ukomeye uharanira uburenganzira bwa muntu, ukoresheje ijambo Jenoside mu gihe cy’ukwezi kumwe mu gusobanura ibikorwa bya Israel muri Gaza, nyuma yuko Amnesty International na yo itangaje raporo ishinja iki Gihugu gukorera Jenoside Abanya-Palestina bo muri Gaza.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × one =

Previous Post

Iby’ingenzi bikubiye mu butumwa Perezida Kagame yohererejwe n’Umuhuza w’u Rwanda na Congo

Next Post

Amakuru avugwa kuri kapiteni wa Rayon ku kuba ashobora kuyisohoka n’aho yakwerecyeza

Related Posts

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

by radiotv10
08/12/2025
0

Nyuma yuko bivuzwe ko kajugujugu yakoreye impanuka mu Kiyaga cya Tanganyika muri Teritwari ya Fizi muri Kivu y’Epfo, yari ivuye...

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

by radiotv10
08/12/2025
0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kimaze iminsi gishoje intambara mu mirwano ikomeje kubera mu bice birimo Kamanyola...

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

by radiotv10
08/12/2025
0

Perezida wa Benin, Patrice Talon yatangaje ko nyuma yuko itsinda ry’abasirikare ritangaje ko ryahiritse ubutegetsi bwe, ibintu byasubiye ku murongo,...

Eng.-First message from the President of Benin after soldiers attempted to stage a Coup d’État

Eng.-First message from the President of Benin after soldiers attempted to stage a Coup d’État

by radiotv10
08/12/2025
0

Benin’s President Patrice Talon has announced that after a group of soldiers claimed to have overthrown his government, the situation...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
06/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwamaganye bwivuye inyuma ibitero y’ibisasu bya rutura bimaze iminsi...

IZIHERUKA

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23
AMAHANGA

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

by radiotv10
08/12/2025
0

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

08/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

08/12/2025
Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

Umudepite mu Nteko y’u Rwanda yakoze amateka mu mikino ya EAC ibera Uganda yongera kwitwara neza

08/12/2025
Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

Ubutumwa bwa mbere bwa Perezida wa Benin nyuma yuko abasirikare bagerageje kumukorere ‘Coup d’État’

08/12/2025
Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

Eng.-Rwandan MP Hon. Germaine wins gold medal at the EAC Inter-Parliamentary Games

08/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru avugwa kuri kapiteni wa Rayon ku kuba ashobora kuyisohoka n’aho yakwerecyeza

Amakuru avugwa kuri kapiteni wa Rayon ku kuba ashobora kuyisohoka n’aho yakwerecyeza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Andi makuru kuri kajugujugu yakoreye impanuka muri Tanganyika n’ukuri ku byavugwaga ko yarashwe na M23

Igisirikare cya Congo-FARDC cyavuze ku mirwano ya Kamanyola cyongera kwegeka ku cy’u Rwanda-RDF ibinyoma

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahoze mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.