Mu gihe muri Maroc habarwa abantu 2 900 bishwe n’umutingito, ubuyobozi muri Libya na bwo bwatangaje abantu barenga ibihumbi bibiri (2 000) bahitanywe n’umwuzure wibasiye uburasirazuba bw’iki Gihugu, watewe y’imvura idasanzwe ivanze y’inkubi y’umuyaga.
Uyu iyi mvura nyinshi yari ivanze n’umuyaga waturutse mu nyanja ya Mediterane, aho kugeza ubu habarwa abarenga 2 000 bahitanywe n’ibi biza, mu gihe abandi ibihumbi baburiwe irengero.
Iyi mvura yaguye kuva mu cyumweru, yateye umwuzure wibasiye cyane imijyi yegereye inyanja ya Mediterane nka Benghazi aho kugeza ubu ibikorwa birimo amashuri byamaze gufungwa ndetse n’umujyi wa Derna wibasiwe cyane n’ibi biza, kugeza ubu amashanyarazi n’itumanaho byavuyeho muri uyu mujyi.
Minisitiri w’Intebe, D’abdelhamid Dbeibah, yatangaje iminsi itatu y’icyunamo, ndetse anategeka ko ibendera ryururutswa kugeza muri kimwe cya kabiri.
Libya ihuye n’ibi biza, mu gihe iki Gihugu gituwe n’abantu barenga miliyoni 6, cyari gisanganywe ikibazo cy’ibikorwa remezo kimaranye imyaka irenga icumi.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10