Peter Hendrick Vrooman wari Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za America mu Rwanda, akaba aherutse guhindurirwa Igihugu azahagarariramo icye, yasezeye ku Banyarwanda, avuga ibyiza azakumbura mu Rwanda.
Ambasaderi Peter Vrooman ni umwe mu bo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden yahinduriye inshingano mu mpera za Nyakanga 2021 aho yamuhaye guhagararira Igihugu cye muri Mozambique.
Peter Vrooman wakundaga kugaragaza ko yishimiye umuco w’u Rwanda akaba yari anakunze gukoresha ururimi rw’ikinyarwanda, yasezeye ku Banyarwanda mu mashusho yatambutse ku mbuga nkoranyambaga za Ambasade ya USA mu Rwanda.
Mu ijambo yavuze mu Kinyarwanda, Ambasaderi Peter Vrooman avuga ko yishimiye ibihe byiza yagiriye mu Rwanda mu myaka ine yari ahamaze.
Ati “Byari iby’icyubahiro gikomeye kuba Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za America mu Rwanda.”
Yakomeje agira ati “Ikinyarwanda cyamfashije kurushaho abaturage n’umuco w’u Rwanda.”
Yavuze ko yishimira ko muri iki gihe amaze ari Ambasaderi mu Rwanda, Abanyarwanda n’Abanyamerika bageze kuri byinshi babikesha ubufatanye mu nzego zinyuranye nko mu buzima.
Yavuze ko hari byinshi azakumbura mu Rwanda birimo ibyiza nyaburanga birutatse nk’ibirunga ndetse n’Ingagi “Harimo iyo nise Intarutwa mu muhango wo kwita Izina mu 2018.”
Peter Vrooman wageze mu Rwanda mu ntangiro za 2018, ni umwe mu Badipolomate bakomeye bagaragazaga urukundo bafitiye u Rwanda kubera uburyo yisanishaga n’imibereho y’Abanyarwanda.
Tariki 24 Mutarama 2022, Ambasaderi Peter Vrooman yakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye, bagirana ikiganiro cyo kumusezera.
RADIOTV10