Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yifurije isabukuru nziza umubyeyi we Perezida Yoweri Museveni, avuga ko ari we mugabo w’igitangaza wabayeho mu mateka y’Isi.
Gen Muhoozi yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga, yifuriza isabukuru nziza Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni ubura icyumweru kimwe ngo agire isabuku y’imyaka 80, aho yavutse tariki 15 Nzeri 1944.
Mu butumwa bwe, Gen Muhoozi yagize ati “Mu buzima bwanjye hahayeho umugabo w’akataraboneka umwe rukumbi. Umugabo w’intarumikwa, Data General Yoweri Museveni.”
Muri ubu butumwa bwa Muhoozi buvuga ibigwi umubyeyi we Museveni, yakomeje avuga ko yakomeje kumubera intangarugero mu byo akora byose.
Ati “Igihe cyose yakomeje kuba kandi azakomeza kumbera amizero. Ahora atwigisha ko tugomba kuba beza kurusha uko tubitekereza. Reka mbe uwa mbere wifuriza isabukuru nziza Muzehe.”
General Muhoozi Kainerugaba, imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, ni umwe mu basirikare bubashywe muri Uganda, akaba yaragiye ahabwa imyanya inyuranye mu buyobozi bukuru bw’Ingabo, irimo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, umujyanama wa Perezida, ndetse n’uyu ariho w’Umugaba Mukuru wa UPDF.
RADIOTV10