Nyuma y’uko hatangajwe ibigenderwaho ngo abarimu n’abandi bakozi bo mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bemererwe kwimuka mu gace bakoreramo, hari ibyiciro by’abakozi nk’abayobozi b’amashuri, bivuga ko bitibonamo, nyamara na bo harimo ababa bashaka ko bakwimurwa.
Mu mpera z’ukwezi gushize, tariki 29 Nyakanga 2024 Minisiteri y’Uburezi yasohoye itangazo imenyesha abarimu n’abandi bakozi bo mu mashuri yo mu burezi bw’ibanze bifuza gusaba kwimurwa cyangwa kugurana, ko ubusabe bwabo bwatangiye kwakirwa ndetse bashyira hanze ibigenderwaho ku babyifuza.
Icyakora Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi REB kivuga ko ku Abayobozi b’amashuri, abungirije n’abanyamabanga-banacunga umutungo bafite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye, bo batarafungurirwa aya mahirwe.
Bamwe muri bo bayobozi, bavuga ko batabyakiriye neza bakagaragaza imbongamizi bahura nazo.
Umwe mu bakorera mu Ntara y’Iburengerazuba waganiriye na RADIOTV10, yaagize ati “Ikibazo cya mutation [kwimurwa] ku bayobozi ni ikibazo gikomeye, kuko ni ikibazo kigenda kitugonga kenshi nkatwe dukorera ahantu hatari hafi y’imiryango yacu. Nk’iyo urebye ntabwo ndigera mbona iyo myanya yo mu buyobozi ishyirirwaho mutation kuko muri TMIS bandikamo ngo ntabwo baremererwa.”
Ntawukuriryayo Leon uyobora ishami rishinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu muri REB avuga ko Minisiteri y’Uburezi iteganya amavugurura ku bari muri iki cyiciro.
Ati “Minisiteri y’Uburezi irateganya ko mu mashuri abanza mu gihe kitarambiranye izashyiraho abacungamutungo mu mashuri abanza, uyu munsi ntababagamo. Birumvikana ko abo twari dufite babaga mu mashuri yisumbuye. Abo mu mashuri yisumbuye baba A2 bazafata iyo myanya y’abanyamabanga-ncungamutungo mu mashuri abanza.”
Akomeza avuga ko ibi bizatuma n’abo muri ibi byiciro bitemererwaga kwimuka, na bo bagira aya mahirwe.
Ati “Abayobozi n’abayobozi bungirije b’amashuri, hari itegeko rishya riri hafi gusohoka rigenga abakozi bo mu mashuri yo mu burezi bw’ibanze ubwo harimo n’abarimu. Abayobozi b‘amashuri rero n’ababungirije hari ibisabwa kugira ngo umuyobozi ave ku kigo ajya ku kindi hari isuzuma rigomba kubanza gukorwa kugiran go turebe abujuje ibisabwa abacunga neza umutungo w’ikigo ku buryo ibyo byose nitumara kubikusanya bazagera aho bafungurirwe sisiteme dukoresha yo gusaba mutation nk’abandi.”
REB ivuga ko uretse ibyiciro byagaragajwe, abandi bose basigaye bazashingira ku byatangajwe basaba kwimurwa cyangwa kugurana ku matariki yagenwe.
Abifuza kwimukira mu bigo biri mu Turere basanzwe bakoreramo cyangwa kugurana mu Turere twose ubusabe bwabo bwatangiye kwakirwa kuva tariki ya 29 Nyakanga kugeza tariki 03 Kanama, naho abifuza kwimuka bava mu Karere kamwe bajya mu kandi bazatangira gutanga ubusabe bwabo kuva tariki 07 kugeza tariki 13 Kanama 2024.
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10