Uwamahoro Angelique waburanye n’umuryango we mu gihe cya Jenoside Yakorewe Abatutsi, yongeye kubonana n’ababyeyi be nyuma y’imyaka 28.
Uwamahoro Angelique ubu ni umubyeyi w’abana babiri akaba yaratandukanye n’ababyeyi be ubwo Jenoside Yakorewe Abatutsi yabaga kuko yabaga kwa Sekuru ariko Sekuru na nyirakuru bose bakabica.
Ubwo Uwamahoro Angelique yahuraga n’ababyeyi be Muganwa Epimaque na Mukamulisa Liberata kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mata 2022, byari ibyishimo bivanze n’amarira y’umunezero.
Iki gikorwa cyakurikiranywe n’ibitangazamakuru binyuranye, cyarimo n’umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith.
Uwamahoro wari afite imyaka 5 ubwo Jenoside yabaga, yahunganye n’abantu mu cyahoze ari Zaire ariko abamuhunganye baza kumuha undi mubyeyi witwa Mukagatana Jacqueline bahungukanye akamurerana n’abana be icyenda.
Uyu mubyeyi wareze Uwamahoro, avuga ko yamufataga nk’umwana we w’imfura dore ko ari we mukuru ku bana be kandi ko babanye neza akamubera umwana mwiza ndetse akamufasha kwiga kugeze kuri Kaminuza kugeza amushyingiye.
Uwamahoro Angelique we wari mu byishimo byinshi, yavuze ko aherutse gutanga amakuru ariko ko atari yizeye ko azabona ababyeyi be.
Ati “Nyuma yo gutanga amakuru ko nabuze umuryango, umuntu yarampamagaye ambwira ko umuryango wanjye wabonetse.”
Umubyeyi we Muganwa Epimaque na we ari mu byishimo by’ikirenga, yavuze ko kuba babonye umwana wabo nyuma y’imyaka 28 ari igitangaza babuze uburyo basobanura.
Uyu mubyeyi avuga ko bari bazi ko uyu mwana wabo yishwe kuko bumvaga yarapfanye na ba Sekuru.
RADIOTV10