Ihuriro AFC/M23 rihanganye n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryabusabye guhagarika ibitero n’ibikorwa bya gisirikare bwakajije, rinavuga ko igisirikare cy’u Burundi cyohereje batayo y’abasirikare barenga 500, kandi ko ridashobora kubyihanira.
Byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka kuri uyu wa Kane tariki 17 Nyakanga 2025 mu butumwa bw’amashusho yatanze bugamije kumenyesha Abanyekongo bose n’Umuryango Mpuzamahanga.
Ati “Turifuza kubamenyesha ko nubwo dukomeje kugira ubushake mu biganiro bigamije gushaka umuti binyuze mu nzira za politiki ku bibazo bihari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje ibikorwa by’ibitero bwirengagije ibiganiro by’amahoro i Doha.”
Kanyuka avuga ko uretse ibbitero biri kugabwa n’uruhande bahanganye rw’abarwana ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Congo, bunakomeje kohereza abasirikare benshi ndetse n’intwaro mu bice binyuranye birimo Walikare na Lubero.
Yavuze kandi ko hari abasanzwe barwana ku ruhande rumwe n’ubutegetsi bwa Congo barimo abasirikare b’u Burundi, bakomeje koherezwa ku bwinshi, ndetse ko hashize icyumweru bari kugaba ibitero ku birindiro by’abarwanyi b’iri huriro AFC/M23.
Yavuze ko nk’igisirikare cy’u Burundi cyohereje batayo y’abasirikare 520 mu gace ka Shabunda, bari kugana i Bukavu kandi bakaba bafite intwaro za rutura, ngo bagaruze uyu mujyi wafashwe na AFC/M23.
Yizeza Abanyekongo ko ihuriro AFC/M23 rifite ubushake n’imbaraga bwo “kurinda abaturage b’abasivile ndetse no kuburizamo ibitero byose yagabwaho. Ntidushobora kwemera ko habaho ko duterwa ubwoba cyangwa hakomeza gukorwa ibikorwa bibi bikorwa n’ubutegetsi butagendera ku mategeko kandi bumena amaraso, bwaguranye amahoro inyungu zabwo bwo kwikunda.”
Ibi bikorwa biriho bikorwa n’ubutegetsi bwa Congo, byongeye gukaza umurego nyuma yuko Guverinoma y’iki Gihugu ishyize umukono ku masezerano y’amahoro yasinyanye n’iy’u Rwanda, ndetse bukaba bukomeje kugirana ibiganiro n’Ihuriro AFC/M23 biri kubera i Doha muri Qatar.
RADIOTV10