Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Mu rubanza rwa ‘Fatakumavuta’ havuzwemo amazina y’abazwi mu myidagaduro Nyarwanda

radiotv10by radiotv10
05/11/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Mu rubanza rwa ‘Fatakumavuta’ havuzwemo amazina y’abazwi mu myidagaduro Nyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rubanza ruregwamo umunyamakuru Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta, Ubushinjacyaha bwagaragaje ibiregwa uyu mugabo birimo imvugo zisebanya yatangaje ku barimo abahanzi b’amazina akomeye, nka The Ben uri no mu batanze ikirego.

Ni mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ukwakira 2024, ubwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishaga uru rubanza ruregwamo Fatakumavuta, watashye ataburanye mu cyumweru gishize, aho yari yasabye umwanya wo kubanza gusesengura dosiye.

Ubushinjacyaha busobanura imiterere y’ikirego kiregwamo Fatakumavuta, bwavuze ko mu bihe bitandukanye, uregwa yagiye yumvikana mu mvugo zisebanya zatambukaga ku miyoboro ya YouTube yakoreraga kimwe no ku rubuga nkoranyambaga rwa X.

Bwagiye bugaragaza ingero z’izo mvugo zisebanya, nk’ibyo yavuze ku muhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, ndetse akaba ari umwe mu batanze ikirego.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uregwa akoresheje izo mbuga nkoranyambaga, yavuze ko ubukwe bwa The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamela buzabamo akavuyo, ndetse ko uyu muhanzi atazi kuririmba.

Nanone kandi uregwa [Fatakumavuta] yavuze ko umuhanzi The Ben agomba kumusaba imbabazi, kandi akamuha n’amafaranga, ngo bitaba ibyo “bikazarangira muzimije.”

Nanone kandi hagaragajwe amagambo y’ivangura yakoreshejwe n’uregwa, ubwo yavugaga ko umuhanzi Bahati yashatse umugore mubi kandi w’umukene, ngo amuciye kuba ari Umudiyasipora.

Undi yagarutseho, ni umuhanzi Meddy, yavuzeho amagambo adakwiye, aho yakoresheje imvugo zitaboneye nko kuba ngo hari umukobwa “yaririye muri geto…” n’andi magambo akojeje isoni.

Kuri uyu muhanzi kandi, Fatakumavuta, yavuze ko “Meddy ni umugabo wemeye gukubirwa n’umugore we.” Amusebya mu mvugo zidakwiye.

Bwanavuze kandi ko uregwa yagiye agirwa inama kenshi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ariko akinangira, ndetse akaza no kwivugira ko atazongera kwitaba uru rwego agiye kwisobanura ku byo yavuze ku bahanzi. Umushinjacyaha ati “Ibyo byerekana ko yasuzuguye

inama za RIB.”

Ubushinjacyaha bwanagarutse no ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, aho bwavuze ko ubwo uregwa yasuzumwaga, yasanzwemo igipimo cy’ikiyobabwenge cy’urumogi cya 298.

Fatakumavuta we ati iki?

Uregwa wahawe umwanya ngo yisobanure, yavuze ko ashaka kuvuga ku karengane ngo yakorewe, aho avuga ko yatotejwe.

Ibi yavugaga atabigaragariza ibimenyetso, yavuze ko ubwo yafatwaga mu ijoro, yarajwe ahantu hasutswe amazi, ndetse ngo hakaba hari uburenganzira yimwe.

Yagarutse ku bamutanzeho ibirego barimo The Ben, Muyoboke, Meddy, Noopja na Bahati, avuga ko nubwo aregwa ibyo yabavuzeho, ariko ngo ubwo yafatwaga yasanze Abagenzacyaha baragize ikirego icyabo, ku bw’ibyo akavuga ko hari ikibyihishe inyuma.

Uregwa yavuze ko hari ubwo Umugenzacyaha wari uri kumubaza, yahamagawe ngo agahabwa amabwiriza y’icyaha kigomba kongerwa mu byo akurikiranyweho.

Yavuze kandi ko ibishingirwaho mu kumurega, hari abavuze ibibirenze, aho yatanze urugero rw’ibyagiye bivugwa n’Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Yago, ngo wagiye yita abantu Abahutu, ariko ntakurikiranwe.

Fatakumavuta wasabiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30, yavuze ko afite uburwayi bw’igisukari (Diabetes) asaba kurekurwa agakurikiranwa ari hanze, ngo kuko hari n’abandi bagiye barekurwa kubera iyi mpamvu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + 16 =

Previous Post

BREAKING: Mu buryo butunguranye Congo yafunze umwe mu mipaka uyihuza n’u Rwanda

Next Post

Uko byifashe nyuma yuko Congo ifunze umupaka bitunguranye n’impamvu ikekwa

Related Posts

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko byifashe nyuma yuko Congo ifunze umupaka bitunguranye n’impamvu ikekwa

Uko byifashe nyuma yuko Congo ifunze umupaka bitunguranye n’impamvu ikekwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.