Friday, April 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Mu rubanza rwa ‘Fatakumavuta’ havuzwemo amazina y’abazwi mu myidagaduro Nyarwanda

radiotv10by radiotv10
05/11/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Mu rubanza rwa ‘Fatakumavuta’ havuzwemo amazina y’abazwi mu myidagaduro Nyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rubanza ruregwamo umunyamakuru Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta, Ubushinjacyaha bwagaragaje ibiregwa uyu mugabo birimo imvugo zisebanya yatangaje ku barimo abahanzi b’amazina akomeye, nka The Ben uri no mu batanze ikirego.

Ni mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Ukwakira 2024, ubwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishaga uru rubanza ruregwamo Fatakumavuta, watashye ataburanye mu cyumweru gishize, aho yari yasabye umwanya wo kubanza gusesengura dosiye.

Ubushinjacyaha busobanura imiterere y’ikirego kiregwamo Fatakumavuta, bwavuze ko mu bihe bitandukanye, uregwa yagiye yumvikana mu mvugo zisebanya zatambukaga ku miyoboro ya YouTube yakoreraga kimwe no ku rubuga nkoranyambaga rwa X.

Bwagiye bugaragaza ingero z’izo mvugo zisebanya, nk’ibyo yavuze ku muhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, ndetse akaba ari umwe mu batanze ikirego.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uregwa akoresheje izo mbuga nkoranyambaga, yavuze ko ubukwe bwa The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamela buzabamo akavuyo, ndetse ko uyu muhanzi atazi kuririmba.

Nanone kandi uregwa [Fatakumavuta] yavuze ko umuhanzi The Ben agomba kumusaba imbabazi, kandi akamuha n’amafaranga, ngo bitaba ibyo “bikazarangira muzimije.”

Nanone kandi hagaragajwe amagambo y’ivangura yakoreshejwe n’uregwa, ubwo yavugaga ko umuhanzi Bahati yashatse umugore mubi kandi w’umukene, ngo amuciye kuba ari Umudiyasipora.

Undi yagarutseho, ni umuhanzi Meddy, yavuzeho amagambo adakwiye, aho yakoresheje imvugo zitaboneye nko kuba ngo hari umukobwa “yaririye muri geto…” n’andi magambo akojeje isoni.

Kuri uyu muhanzi kandi, Fatakumavuta, yavuze ko “Meddy ni umugabo wemeye gukubirwa n’umugore we.” Amusebya mu mvugo zidakwiye.

Bwanavuze kandi ko uregwa yagiye agirwa inama kenshi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ariko akinangira, ndetse akaza no kwivugira ko atazongera kwitaba uru rwego agiye kwisobanura ku byo yavuze ku bahanzi. Umushinjacyaha ati “Ibyo byerekana ko yasuzuguye

inama za RIB.”

Ubushinjacyaha bwanagarutse no ku cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, aho bwavuze ko ubwo uregwa yasuzumwaga, yasanzwemo igipimo cy’ikiyobabwenge cy’urumogi cya 298.

Fatakumavuta we ati iki?

Uregwa wahawe umwanya ngo yisobanure, yavuze ko ashaka kuvuga ku karengane ngo yakorewe, aho avuga ko yatotejwe.

Ibi yavugaga atabigaragariza ibimenyetso, yavuze ko ubwo yafatwaga mu ijoro, yarajwe ahantu hasutswe amazi, ndetse ngo hakaba hari uburenganzira yimwe.

Yagarutse ku bamutanzeho ibirego barimo The Ben, Muyoboke, Meddy, Noopja na Bahati, avuga ko nubwo aregwa ibyo yabavuzeho, ariko ngo ubwo yafatwaga yasanze Abagenzacyaha baragize ikirego icyabo, ku bw’ibyo akavuga ko hari ikibyihishe inyuma.

Uregwa yavuze ko hari ubwo Umugenzacyaha wari uri kumubaza, yahamagawe ngo agahabwa amabwiriza y’icyaha kigomba kongerwa mu byo akurikiranyweho.

Yavuze kandi ko ibishingirwaho mu kumurega, hari abavuze ibibirenze, aho yatanze urugero rw’ibyagiye bivugwa n’Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Yago, ngo wagiye yita abantu Abahutu, ariko ntakurikiranwe.

Fatakumavuta wasabiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30, yavuze ko afite uburwayi bw’igisukari (Diabetes) asaba kurekurwa agakurikiranwa ari hanze, ngo kuko hari n’abandi bagiye barekurwa kubera iyi mpamvu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − twelve =

Previous Post

BREAKING: Mu buryo butunguranye Congo yafunze umwe mu mipaka uyihuza n’u Rwanda

Next Post

Uko byifashe nyuma yuko Congo ifunze umupaka bitunguranye n’impamvu ikekwa

Related Posts

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

by radiotv10
09/04/2026
0

Mu rugo rw’umuhanzi w’umuraperi Ngenzi Serge wamenyekanye nka Neg G The General, utuye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka...

Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

by radiotv10
09/04/2026
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwamaze gushyikiriza Ubushinjacyaha dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement, rutangaza ko iperereza...

Ibiri mu ibaruwa yanditswe n’umunyamakuru DC Clement nyuma yo gufungwa

Ibiri mu ibaruwa yanditswe n’umunyamakuru DC Clement nyuma yo gufungwa

by radiotv10
03/04/2026
0

Umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement ukurikiranyweho ibyaha birimo kurwanya ububasha bw’amategeko, yanditse ibaruwa asaba imbabazi avuga ko ibyo...

Ruracyageretse hagati y’umunyamakuru n’umukinnyikazi wa filimi bapfa imodoka yagaragajwe n’umwe

Hemejwe ifungwa ry’umunyamakuru DC Clement hanasobanurwa imiterere y’icyabiteye

by radiotv10
02/04/2026
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwemeje ko Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement, yatawe muri yombi akekwaho kwangiza ikintu cy’undi no...

Moses Turahirwa wari wajuriye atakambira Urukiko ngo rumurekure yagumishirijweho igihano

Moses Turahirwa wari wajuriye atakambira Urukiko ngo rumurekure yagumishirijweho igihano

by radiotv10
01/04/2026
0

Turahirwa Moses uri mu bahanga mu guhanga imideri bazwi mu Rwanda wanashinze inzu yayo ya Moshions, yagumishirijweho igihano cy’igifungo cy’imyaka...

IZIHERUKA

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe
MU RWANDA

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

by radiotv10
10/04/2026
0

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

10/04/2026
Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

10/04/2026
Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

09/04/2026
Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

09/04/2026
Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

09/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko byifashe nyuma yuko Congo ifunze umupaka bitunguranye n’impamvu ikekwa

Uko byifashe nyuma yuko Congo ifunze umupaka bitunguranye n’impamvu ikekwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.