Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ryasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Ishimwe Patrick na Kalisa John bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’isakara ry’amashusho y’umuhanzi Yampano.
Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kane tariki 27 Ugushyingo 2025 ubwo aba bagezwaga imbere yarwo ngo baburane ku ifungwa ry’agateganyo.
Muri uru rubanza rwanitabiriwe n’uwatanze ikirego (Uzworizagwira Florien uzwi nka Yampano), Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man yabwiye Urukiko ko atiteguye kuburana, kuko yatinze kubona dosiye ikubiyemo ikirego, ndetse akaba akeneye umwanya wo gushaka umwunganira mu mategeko.
Ni mu gihe Kalisa John uzwi nka K John we yavugaga ko yiteguye kuburana, ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.
Ubushinjacyaha bubajijwe icyo buvuga ku nzitizi zatanzwe n’umwe mu baregwa, bwavuze ko uregwa afite uburenganzira bwo kuburana yunganiwe, ndetse ko aba bombi baregwa muri dosiye imwe, bityo ko Urukiko rwabisuzuma, rwasanga ari ngombwa, rugasubika urubanza.
Urukiko rumaze kumva impande zombi, rwasubitse uru rubanza, rurwimurira mu cyumweru gitaha tariki 04 Ukuboza 2025.
Aba bombi batawe muri yombi nyuma yuko Uworizagwira Florien atanze ikirego ubwo amashusho ye n’umukunzi we yasakaraga ku mbuga nkoranyambaga, ariko baka barafashwe mu bihe bitandukanye.
Nyuma yuko aba batawe muri yombi, abandi bantu na bo barafunzwe, barimo babiri bafunzwe kuri uyu wa Gatatu barimo Umunyamakuru Djihad, na bo bose bakurikiranyweho gusakaza amashusho ya Yampano.
RADIOTV10








