Abari b’abakozi ba Banki ya Kigali (BK) batatu muri batandatu bakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo batangiye kuburana ubujurire bwabo mu rukiko rukuru nyuma y’umwaka bakatiwe, Basabye urukiko kubarekura.
Aba bakozi ba BK harimo uwahoze akuriye ishami rya BK Kimironko n’uwarukuriye inguzanyo muri iryo shami n’umuyobozi warukuriye umushinga wiswe ZAMUKA-MUGORE mu gihugu hose.
Bafunzwe muri nzeri 2019 bafatanwa n’abandi bantu 12 bari mubahawe inguzanyo y’umushinga wa Banki ya Kigali wiswe ZAMUKA-MUGORE
Abaregwa bose uko bari 15 Ubushinjacyaha bwari bubakurikiranyeho ibyaha bifitanye isano n’ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu, Harimo icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano n’icyaha cyo kunyereza umutungo wa Banki ya Kigali (BK) usaga Miliyoni 778,002,947Frw.
Abaregwa bose kuva batangira kuburana mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo baburanye bahakana ibyaha byose, basaba urukiko kubarekura kuko ikirego cy’ubushinjacyaha nta shingiro gifite kuko ntabimenyetso beretse urukiko bibahamya icyaha.
Abaregwa babwiye urukiko ko nta gihombo cyahayeho BK yatejwe n’inguzanyo yahaye bamwe mu bagore bakoraga ubucuruzi buciriritse mucyo BK yise ZAMUKA-MUGORE.
Banki ya Kigali iri muri uru rubanza iregera indishyi zisaga Miliyoni 950,713,521Frw z’igihombo yise ko yatejwe n’abahoze ari abakozi bayo ubwo hatangagwa inguzanyo za BK mu mushinga wa ZAMUKA-MUGORE BK Ihagarariwe na Me Rutagengwa Jean Damascene.
Muri Gashyantare 2021 Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye abantu batandatu harimo batatu bahoze ari abakozi ba Banki ya Kigali ibihano bitandukanye abakozi ba BK bakatiwe imyaka 6 n’ihazabu ya Miliyoni 15,000,000Frw
Naho uwitwa Uwizeye Merthe Petite, Uzamushaka Mediatrice na Mulinda Elie bo urukiko rubahanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu ya Miliyoni 1,500,000Frw kuri buri wese.
Icyenda muri 15 baregwaga n’ubushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo bagizwe abere urukiko ruhita rutegeka ko barekurwa uwo mwanya ,mu icyenda baburanaga harimo batanu baburanaga badafunze harimo na Uwizeye Marthe Petite nawe waburanaga adafunze ariko we urukiko rukaba rwamuhamije ibyaha ruranamukatira.
Abakatiwe n’urukiko bamaze imyaka ibiri n’igice bafungiwe muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere.
Urikiko nyuma yo kurekura bamwe abandi rukabakatira, abakatiwe bahise bajururira urukiko Rukuru kuko batanyunzwe n’icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo.
Ubushinjacyaha ntabwo bwigeze bujuririra icyemezo cy’urukiko.
Muri Kanama 2018 Banki ya Kigali izwi nka (BK) yatangije umushinga wo gutanga inguzanyo mu bagore bakoraga ubucuruzi buciriritse wiswe ZAMUKA-MUGORE, uwo mushinga watangiriye mu mashami ya BK yayo harimo Ishami rya BK Kimironko ,Muhanga, ishami rya BK Bugesera n’ishami rya BK rikorera kw’isoko rya Nyarugenge.
Umugore wabaga akora ubucuruzi bucirirtse yasabwaga kuzuza ibisabwa hatarimo gutanga ingwate agahabwa inguzanyo ingana na Miliyoni 5,000,000Frw, ikindi n’uko bitari ngombwa ko abo bagore baba basanzwe babitsa muri BK ariko nanone byasabaga kuba byibura ufite Konti kugira ngo amafaranga uzahabwa azanyuzwe kuri Konti yawe.
Ikindi n’uko iyi nguzanyo uwayihabwaga wese yasabwaga kuyishyura mugihe kitarenze imyaka ibiri akungukira BK 18% yayo yahawe.
Kugirango inguzanyo itangwe umukozi ushinzwe inguzanyo n’umukozi wa BK ukuriye amwe mu mashami yavuzwe haruguru babanzaga gusura uwasabye inguzanyo kugira ngo harebwe koko niba ari umucuruzi.
Inguzanyo zose zatanzwe muri icyo gihe zingana na Miliyari 1,8Frw.
Ubushinjacyaha bwo bwaburanye buvuga ko ayo mafaranga yose yatanzwe mu buryo budasobanutse, bituma abari abayobozi ba BK ishami rya Kimironko n’uwaruhagarariye umushinga wa ZAMUKA-MUGORE batangira gukurikiranwa muri Nzeri 2019.
Abafunzwe babwiye urukiko ko bafashwe mu buryo bunyuranije n’amategeko ko n’izo nzira zidasobanutse ubushinjacyaha bwavuze bwabeshye urukiko, kuko butatanze ibimenyetso bifatika cyangwa ngo bube bwarafatiye mu cyuho uwo bucyekaho icyaha cya ruswa.