Mu rubanza rwa Prince Kid habaye ikintu kitari kitezwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gihe byari byitezwe ko Urukiko rusoma icyemezo cyarwo ku rubanza ruregwamo Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, Umucamanza yategetse ko rugomba kuzasubirwamo bundi bushya.

Abanyamakuru ndetse na bamwe mu nshuti za hafi za Prince Kid, bari bakubise buzuye ku cyicaro ry’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, baje kumva icyemezo cy’Urukiko.

Izindi Nkuru

Ku isaaha ya saa saba zirengaho indi minota, Urukiko rwamenyesheje ababuranyi ko icyemezo kidasomwa ahubwo ko hafashwe icyo gusubiramo uru rubanza bundi bushya ku bw’impamvu zo gutanga ubutabera bwuzuye.

Umucamanza yavuze ko bamwe mu batangabuhamya babajijwe n’Ubugenzacyaha ndetse no mu Bushinjacyaha, bagomba no kuza imbere y’Urukiko gutanga ubuhamya bwabo.

Ni icyemezo cyasomwe, uregwa ndetse n’abamwunganira batari mu cyumba cy’iburanisha, aho iki gikorwa kitabiriwe n’Inteko y’Ubushinjacyaha yaburanye uru rubanza.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, guhamya ibyaha Ishimwe Dieudonne, rukamukatira gufungwa imyaka 16.

Prince Kid waburanye mu mizi tariki 05 Ukwakira 2022, aregwa ibyaha bibiri; gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke biganisha ku mibonano mpuzabitsina.

Ni ibyaha bishingiye ku bikorwa bivugwa ko byakorewe bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda ryamaze no kwamburwa kompanyi ya Prince Kid yari imaze igihe iritegura ikanarikoresha.

Bamwe muri abo bakobwa bavugaga ko Prince Kid yabahozaga ku nkeke, abandikira ubutumwa mu gicuku ndetse anabahamagara, mu biganiro byaganishaga ku mibonano mpuzabitsina.

Tariki 05 Ukwakira 2022, ubwo Prince yazaga kuburana mu mizi, Ubushinjacyaha bwongeye gusaba ko urubanza rwashyirwa mu muhezo, ariko we akabitera utwatsi, akifuza ko rubera mu ruhame kuko anatabwa muri yombi, byatangajwe mu bitangazamakuru.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko hakurikijwe ibivugirwa muri iyi dosiye, ku bw’impamvu mbonezabupfura, uru rubanza rukwiye gushyirwa mu muhezo.

Prince Kid waburanye ahakana ibyaha ashinjwa, yavugaga ko Abanyarwanda bakeneye kumenya ukuri kubivugwa muri ibi birego bye ndetse ko n’ababyeyi b’abo bakobwa bakeneye kumenya ukuri kwabyo.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Nice Ingabire says:

    Ariko Ubu Abo tuganira ibyo biganiro Bose tuzabarege uziko aricyo kiganiro kiryoha munkuru zose zibaho nicyo mushobora kuganiraho umwanya muremure kurusha ikijyanye n’a business

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru