• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mu rubanza rw’uregwamo ubutekamutwe hazamuwe ingingo nshya nk’impamvu yo gusaba ko ataburanishwa

radiotv10by radiotv10
28/11/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Mu rubanza rw’uregwamo ubutekamutwe hazamuwe ingingo nshya nk’impamvu yo gusaba ko ataburanishwa
Share on FacebookShare on Twitter

Uruhande rwunganira Ngirinshuti Ezechiel uzwi nka Mpanoyimana ukurikiranyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, rwavuze ko Umukiliya warwo afite uburwayi bwo mu mutwe, bityo ko adakwiye gukurikiranwa, rusaba ko hanagaragazwa ibimenyetso.

Mpanoyimana wakunze kugaragara ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube, abwira abantu ibyo bakora ngo abaheshe amafaranga, akurikiranyweho kandi icyaha cyo gusambanya ku gahato.

Mu iburanisha rya none tariki 28 Ugushyingo 2024, Me Dukuzumuremyi Egide na Me Hagenimana Polycarpe bunganira Mpanoyimana, bavuze ko umukiliya wabo afite uburwayi bwo mu mutwe, bityo ko adakwiye gukorerwa uburyozwacyaha.

Aba banyamategeko babwiye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ko uwo bunganira adakwiye kuburanishwa kubera icyo kibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe nk’uko biteganywa n’itegeko.

Me Hagenimana Polycarpe yavuze ko hakenewe igihe cyo gushaka ibimenyetso by’inzobere mu ndwara zo mu mutwe bigaragaza ko umukiliya wabo afite ubu burwayi bwo mu mutwe.

Mugenzi we Me Dukuzumuremyi Egide, we yavuze ko uwo bunganira akwiye kujyanwa mu Bitaro bya Ndera kugira ngo asuzumwe ubu burwayi.

Aba banyamategeko, baboneyeho gusaba Urukiko gusubika urubanza, kugira ngo habanze gushakishwa ibyo byangombwa bigaragaza ko uwo bunganira afite uburwayi bwo mu mutwe.

Ni icyifuzo cyanashimangiwe n’Ubushinjacyaha, buvuga ko ari uburenganzira bw’uruhande rw’uregwa, guhabwa umwanya wo kugira ngo hashawe ibimenyetso, kandi ko abunganira uregwa bari bamaze kunyuza ubusabe bwabo muri system mu ibaruwa banditse tariki 26 Ugushyingo 2024.

Ubushinjacyaha bwasabwe gutanga uruhushya rwo kugira ngo haboneke iki kimenyetso, bwasabwe n’Urukiko kubyihutisha kugira ngo urubanza rukomeze.

Ubushinjacyaha bwasezeranyije Urukiko ko ruzakora ibishoboka, ariko bwibutsa uruhande ruregwa ko ari rwo rugomba gukurikirana izi nzira zose.

Nyuma y’ibyatangajwe n’impande zombi, Urukiko rwemeje icyifuzo cy’uruhande rw’uregwa cyo gushaka ibyangombwa bigaragaza niba uregwa afite uburwayi bwo mu mutwe, rwimurira urubanza tariki 05 Ukuboza 2024.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 12 =

Previous Post

AMAFOTO: Ukuriye Dipolomasi y’u Rwanda yakiriye ku meza Abadipolomate baje kubagarira umubano warwo n’Ibihugu byabo

Next Post

Ubutumwa Guverinoma y’u Burundi yageneye Abarundi babaswe n’ingeso yo gusabiriza ku banyamahanga

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Ubutumwa Guverinoma y’u Burundi yageneye Abarundi babaswe n’ingeso yo gusabiriza ku banyamahanga

Ubutumwa Guverinoma y’u Burundi yageneye Abarundi babaswe n’ingeso yo gusabiriza ku banyamahanga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.