Ihuriro AFC/M23 riratabaza amahanga ko uruhande bahanganye rugizwe na FARDC ifatanyije n’abarimo FDLR n’Ingabo z’u Burundi, rwabyutse rurasa ibisasu bakoresheje indege z’intambara mu bice bituwemo n’abaturage, byivugana abasivile benshi.
Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nzeri 2025.
Iri tangazo rivuga ko ari iryo AFC/M23 yifuza kumenyeshamo Abanyekongo bose n’umuryango mpuzamahanga, Lawrence Kanyuka yatangaje ko “kuva saa moya zo muri iki gitondo tariki 19 Nzeri 2025, abarwanyi b’ubutegetsi bw’iterabwoba bwa Kinshasa, barashe bikomeey mu bice bituwemo n’abaturage bya Bibwe, Nyenge, Chytso, Hembe no mu bindi bihakikije.”
Kanyuka akomeza avuga ko “ibi bitero byo mu kirere byagabwe hifahishijwe indege z’intambara za Sukhoi-25 na Drones CH-4, zahitanye ubuzima bw’abasivile bwinshi, abandi benshi bava mu byabo.”
Ihuriro AFC/M23 ritangaje iby’iki gitero, nyuma y’ibindi byinshi bimaze iminsi bigabwa n’uruhande bahanganye, byahitanye inzirakarengane nyinshi, aho rivuga ko ridashobora kwihanganira aya marorerwa.
Ni ibitero bibaye nyuma y’iminsi micye, Ihuriro AFC/M23 ryungutse abakomando barenga ibihumbi birindwi (7 000) baherutse kwinjira mu gisirikare cy’iri huriro, mu muhango wayobowe n’Umugaba Mukuru wacyo, Maj Gen Sultani Makenga, wibukije aba basirikare ko intego yabo ari ukurandura ibi bibazo byose byimakajwe n’ubutegetsi bwa DRC burangajwe imbere na Perezida Felix Tshisekedi.
RADIOTV10