Bamwe mu bahinzi b’imyumbati mu Karere ka Nyanza, byumwihariko mu gice kizwi nk’Amayaga, baravuga ko bari babonye umusaruro ushimishije, ariko bakaba barabuze isoko, ku buryo hari abari kugurisha ku giciro cya 1/2 cy’icyo bari basanzwe bagurishaho.
Uwimana Drocela ati, avuga ko ikilo cy’imyumbati cyari gisanzwe kigura 500 Frw, none ubu bamwe mu babuze uko bagira kubera kubura isoko, bari guteza umusaruro wabo kuri 250 Frw.
Ati “Umuhinzi arahomba kuko tuba twahinze bitugoye bihenze, wajya kugurisha ukabura aho ugurishiriza umusaruro wawe naho bakuguriye bakaguhenda.”
Mugenzi we witwa Sebuto Emmanuel na we yagize ati “Abahinzi turahomba rwose kuko iyo uhinze ukabura isoko umusaruro wawe bituma ubukene buza mu muryango kandi warahinze.”
Aba bahinzi bavuga ko mbere imyumbati bayigurirwaga ku giciro kiri hejuru ugereranyijen’icyo bagurirwaho ubu ndetse abenshi barayihunitse kubera kwanga kuyitangira aya mafaranga macye, ku buryo batabonye isoko mu maguru mashya, yakwangirika.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyanza Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kajyambere Patrick avuga ko ibiciro by’iki gihingwa bigenda bihindagurika bitewe n’umusaruro wabonetse.
Ati “Iyo ibihe byagenze neza hari igie umusaruro uba mwinshi ibiciro bikajya hasi, tugiye kubikurikirana twumvikane n’uruganda rwa Kinazi ndetse n’abandi baguzi b’ahandi tukumvikana tugashaka isoko.”
Mu Karere ka Nyanza, imyumbati ihingwa ku buso busaga hegitari 7 000, ifatwa nka kimwe mu gihingwa cy’ingenzi gitunze aba bahinzi bo muri aka Karere cyane cyane mu gice cy’Amayaga mu Mirenge ya Ntyazo, Muyira, Kibirizi, Kigoma na Busoro.
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10
Iki giciro nicyo ahubwo hakagobye kwiga kubishorwamo icyo kiguzi kikaba cyagabanuka.