Banki Nkuru y’u Rwanda yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda (mvunjwafaranga) zifite agaciro ka Miliyari 10 Frw zigomba kugurwa mu minsi itatu.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere tariki 18 Nzeri 2023, ko “Banki Nkuru y’u Rwanda yashyize ku isoko impapuro mvunjwafaranga z’imyaka 10 za Miliyari 10 Frw.”
Banki Nkuru y’u Rwanda, ikomeza ivuga ko “Isoko ryafunguwe uyu munsi tariki 18 Nzeri 2023, rikazafunga ku wa Gatatu tariki 20 Nzeri 2023.”
Bimwe mu bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na BNR, bigaragaza ko igiciro fatizo cyo ku isoko cya coupon imwe ari 100 Frw, kongeraho urwunguko ruzwi nka ‘accumulated interest’, bituma umugabane ugira igiciro cya 3 193 Frw.
Iby’ingenzi wamenya ku mpapuro mvunjwafaranga
Impapuro mpeshamwenda [Mvunjwafaranga] ni impapuro zishyirwa ku isoko na Leta y’igihugu runaka ishaka kugurizwa amafaranga, abashoramari babyifuza bakagura izo mpapuro, bityo bakaba bagurije Leta, bakajya babona inyungu kugeza igihe izo mpapuro zizavira ku isoko. Mu Rwanda, Leta ishyira izo mpapuro ku isoko binyuze kuri Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR.
Ni uburyo bwiza bwo kwizigamira no guteganyiriza ejo hazaza nk’amashuri y’abana, izabukuru, n’ibindi. Ni ishoramari ryizewe (risk free investment) kuko uryitabiriye aba yizeye guhabwa inyungu ku gihe, ndetse akazasubizwa amafaranga ye yashoye iyo igihe cyagenewe izo mpapuro mpeshamwenda kirangiye.
Izo mpapuro ubundi zinitwa “Mvunjwafaranga” kuko uwazishoyemo aba ashobora kuzigurisha anyuze ku isoko ry’Imari n’Imigabane ry’ u Rwanda (RSE) mu gihe ashatse amafaranga mbere y’igihe zateganyirijwe kuvira ku isoko.
Kugura bisaba iki?
Icyambere, bisaba kugira ubushake bwo gushora imari muri izo mpapuro mpeshamwenda, Kuba ufite byibura amafranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100.000 Frw) kuri konti yawe muri banki cyangwa ibihumbi bitanu (FRW 5,000) kuri telephone yawe ngendanwa kuko ni cyo giciro fatizo cy’urupapuro rumwe.
Iyo ushatse gushora menshi ni ugukora ubwikube bw’ibyo bihumbi ijana cyangwa ubwikube by’ibihumbi bitanu ku bakorsha telefoni mu kugura impapuro mpeshamwenda.
Kubera ko izo mpapuro mpeshamwenda zibikwa na BNR mu buryo bw’ikoranabuhanga (electonically), uwifuza kuzishoramo asabwa kuba afite cyangwa se kubanza gufungura konti zizabikwaho (CSD account) aciye muri banki ye cyangwa se ku bahuza babigenewe baboneka ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (RSE Brokers) bamufasha kuzuza ibisabwa cyangwa se nanone akoresheje telefoni ye ngendanwa (*606#) agakurikiza amabwiriza.
RADIOTV10