Umugabo w’imyaka 37 wo mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, ari gushakishwa nyuma y’uko iwe hatahuwe icyobo yari yaracukuye, cyamenyekanye nyuma y’uko yari ashatse kukijugunyamo umumotari wari wamutwaye.
Uyu mugabo witwa Nkurunziza Ismael uri gushakishwa n’inzego, yacitse ubwo umumotari witwa Jean Marie Vianne w’imyaka 26 yamugezaga iwe, agashaka kukimujugunyamo, bakagundagurana, undi akamucika.
Uyu mumotari bivugwa ko yari akuye uyu mugabo i Kamembe mu Karere ka Rusizi, yatabaje abaturage bo muri aka gace gatuyemo uyu mugabo mu Mudugudu wa Karunga V mu Kagari ka Kamatamu mu Murenge wa Bushenge, ari na bwo basangaga yaracukuye icyobo.
Amakuru agera kuri RADIOTV10, avuga ko uyu mugabo yashutse uyu mumotari kumugeza iwe ngo akajya kumufasha kumvisha umugore we ngo usanzwe umubuza kujya gukorera kure amushinja ko agiye mu buraya.
Amakuru ava mu nzego z’ibanze, agira ati “Bageze mu rugo asanga umugore adahari, amwinjiza muri salon arangije ngo amubwira ko bakwisubirirayo amwereka umuzigo wari urambitse muri salon, motari ateruye ngo amubwira ko atawushobora kuri moto ye. Byarangiye amufashe mu ijosi amusunika amwerekeza ahantu hari hashashe supanete hasi muri salon hariho triplex, motari yumvise hameze nk’ahari icyobo ahita arwana asohoka atabaza abaturanyi.”
Amakuru y’izi nzego, akomeza agira ati “Umugabo yahise asubira inyuma atangira gusiba icyobo yumvise abaturage, yahise yiruka. Twahageze dusanga icyobo kirahari itaka yararirunze mu cyumba.”
Inzego z’umutekano zihutiye kuhagera, ndetse zitangira gushakisha uyu mugabo, mu gihe umugore we witwa Mukaniyonsaha Enatha yajyanywe kuri Sitasiyo ya RIB ya Shangi kugirango atange amakuru.
Aya makuru kandi yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Bushenge, Eliezer Ukomejegusenga wavuze ko ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki 30 Ugushyingo 2023, saa kumi z’umugoroba.
Ibi bibaye nyuma y’amezi atatu, mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe mu Kagari ka Busanza, hatahuwe uwitwa Kazungu Denis wari waracukuye icyobo mu nzu aho yari acumbitse, yarakijugunyemo abantu barenga 10 akekwaho kwica.
Uyu Kazungu Denis wahise anatabwa muri yombi mu ntangiro za Nzeri 2023, yamaze gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, yaje kongerwa ku busabe bw’Ubushinjacyaha, bwavuze ko bugikeneye igihe cyo gukora iperereza.
RADIOTV10