• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Mu Rwanda hategerejwe umukino w’ishiraniro muri Handball

radiotv10by radiotv10
17/04/2025
in SIPORO
0
Mu Rwanda hategerejwe umukino w’ishiraniro muri Handball
Share on FacebookShare on Twitter

Shampiyona y’imikino ya Handball mu Rwanda, iragaruka mu mpera z’iki cyumweru hakinwa umunsi wa gatanu n’uwa gatandatu mu mikino yo kwishyura irimo umukino w’ishiraniro utegerejwe na benshi wa APR HC na Police HC.

Uyu mukino uzahuza amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda, uzaba tariki 20 Mata 2025 kuri munsi mukuru wa Pasika muri Petit Stade i Remera.

Mu mikino itatu iheruka guhuza aya makipe, APR HC yatsinzemo umwe ari na wo uheruka ubwo bari muri shampiyona, mu gihe Police HC yatsinzemo ibiri.

Aya makipe ni yo ahabwa amahirwe ku gikombe cya shampiyona, dore ko Gicumbi HT yigeze kuzajya izitambika itagikina shampiyona kubera ikibazo cy’amikoro.

APR HC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 54 mu mikino 18, mu gihe Police HC ifite amanota 49 mu mikino 17.

Uretse uyu mukino utegerejwe cyane ku Cyumweru, ku wa Gatandatu hazaba habaye imikino y’umunsi wa gatanu mu mikino yo kwishyura, naho ku Cyumweru hakinwe iy’umunsi wa gatandatu, imikino yose izabera muri Petit Stade i Remera.

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + 10 =

Previous Post

Ahazwi mu mateka y’urugamba rwo Kwibohora hatangiye gutangirwa amasomo ahabwa abasirikare bakuru

Next Post

Umujenerali mu gisirikare cya Congo wahunze urugamba ubwo M23 yafata Goma yapfuye

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Umujenerali mu gisirikare cya Congo wahunze urugamba ubwo M23 yafata Goma yapfuye

Umujenerali mu gisirikare cya Congo wahunze urugamba ubwo M23 yafata Goma yapfuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.