- Yageze ku isambu y’iwabo, amarangamutima aramufata yifata mu gahanga,
- Bamwakiranye ubwuzu na we abisanzuraho,
- Bamwibukije ko yajyaga ajya gucukura ibirayi mu mirima y’abaturage.
Umuhanzi Nizeyimana Didier uzwi nka Muchoma wakurikiye mu buzima bugoye ubu akaba asigaye atuye muri Leta Zunze Ubumwe za America akaba anatunze agatubutse, yasuye aho avuka mu Karere ka Rubavu, yakiranwa ubwuzu n’abaturage, bamwibutsa uburyo yari abayeho.
Muchoma wavukiye mu Rwerere mu Murenge wa Busasamana, aho yabayeho mu buzima bugoye kubera imibereho igoye y’umuryango, avuga ko yavuye mu ishuri akajya gushakisha imibereho acuruza uduconsho turimo itabi, imigati n’ibisheke.
Uyu muhanzi usigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, avuga ko ubwo yabaga aha yavukiye, no kubona ibyo kurya byari bigoye.
Avuga ko kandi muri ibyo bihe yagerageje ibintu byinshi kuko yanagiye kuba umukozi wo mu rugo ariko bikananirana kuko atakundaga kuvugirwamo.
Uyu musore waje kugira amahirwe yo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za America, ni umwe mu bahanzi nyarwanda batunze agatubutse dore ko anaherutse kuzuza Moteli icumbikira abantu iherereye mu Kagari ka Mbugangari mu Murenge wa Gisenyi.
Uyu muhanzi ubu uri mu Rwanda, yagiye ku ivuko aho bita mu Rwerere yanakoreye indirimbo, akibonwa n’abamuzi baramwishimira cyane.
Muchoma utajya ahisha ubuzima bushaririye yakuriyemo, ni umwe mu bazwiho guca bugufi no kwisanzura kuri bose, ubwo yageraga aha iwabo, na we ubwe yishimiye kubona aba bantu baherukanaga muri 2004.
Abonye uwo bahimba Rukara, Muchoma yagize ati “Uyu ni umuvandimwe najyaga njya no kurya iwabo.”
Ako kanya abaturage bo muri aka gace bahise baza kumwakirana ubwuzu, batangira kwibukiranya ubuzima bugoye bakuriyemo.
Umwe mu baturage bamuzi, yavuze ko ibyo Muchoma avuga ko yakuriye mu buzima bugoye, atabeshya, ati “Ibyo yababwiye ni byo.”
Hari n’undi wahise avuga ko Muchoma yagiye mu murima we gukuramo ibirayi, ariko ko atamurenganya kuko yari inzara.
Muchoma yakomeje ajya ku isambu y’iwabo ahageze afatwa n’amarangamutima menshi, yifata mu gahanga bigaragara ko yibutse ubuzima bugoye yabayemo muri aka gace.
Ubwo yageraga muri aka gace kandi yanabonanye n’uwo yahoze akunda ubu wabaye umugore ufite abana bane.
Akimubona yahise ajya kumusuhuza, ati “Nyiraguhiri naramukunda, ese ubundi wari ubizi ko nagukundaga?” Bose bahita baseka.
Amafoto yavuye mu mashusho ya Isimbi TV
RADIOTV10