Mugiraneza Jean Baptiste yongereye amasezerano muri KMC FC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Miggy akaba umukinnyi wari umaze umwaka w’imikino 2020-2021 muri KMC FC, yamaze kongera amasezerano muri iyi kipe abemerera kuzabakinira umwaka w’imikino 2020-2022.

Mugiraneza Jean Baptiste “Miggy” yongereye amasezerano y’umwaka umwe muri KMC FC yo muri Tanzania. Arahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu 12h50 z’amanywa agana i Dar Es Slaam gutangira imyiteguro ya 2021-2022.

Izindi Nkuru

Mugiraneza yageze muri KMC FC mu 2019 akina umwaka w’imikino 2019-2020 mbere y’uko bamuha imbanziriza masezerano, urwandiko yahawe mbere y’uko shampiyona irangira. Kuwa Kabiri tariki 25 Kanama 2020 ni bwo Mugiraneza yasinye amasezerano y’umwaka umwe watumye abakinira umwaka w’imikino 2020-2021, kuri ubu akaba yasinye amasezerano ya gatatu muri iri kipe.

Aganira na HALFTIME, Mugiraneza yahamije ko ari umukinnyi wa KMC FC mu gihe cy’undi mwaka w’imikino uri imbere kandi ko yishimiye ibyavuye mu bwumvikane bw’impande zombi.

“Nasinye undi mwaka ubu ndacyari umukinnyi wa KMC FC. Nemeye kongera amasezerano kuko ibyo nasabye kugira ngo mpagume barabimpaye ubu byose ndabifite, ubu nta kibazo.” Mugiraneza

Mu byo Mugiraneza yavugaga ashaka mu masezerano ya KMC FC ya 2020-2021 harimo ko agomba kuva kuri nimero 26 akaba yahabwa imyenda yanditseho umubare karindwi (7). Mugiraneza avuga ko ubu azajya arangwa na nimero 7 mu kibuga no mu myitozo.

“Nimero 7 nasabaga ubu ndayifite ni iyanjye. Ubu nimero bamaze kuyimpa ntawe tuyiburana.” Mugiraneza

Amasezerano ya Mugiraneza Jean Baptiste yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva tariki 25 Kanama 2021 akazarangira tariki ya 31 Kamena 2022 nk’uko kopi HALFTIME ifite ibigaragaza.

KMC FC ikipe iheruka mu mikino ya CAF Confederation Cup 2019-2020 yasoje shampiyona 2010-2021 iri ku mwanya wa kane.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru