Umukinnyi w’umukino w’Amagare, Mugisha Samuel ukinira ikipe ya Pro Touch yo muri Afurika y’Epfo, akaba ari na Kapiteni wa Team Rwanda, aravugwaho kuba yabuzwe n’ikipe ye muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho bikekwa ko yatorotse.
Nkuko byemejwe n’Ubuyobozi bwa Pro Touch, mu butumwa bwanyujije kuri Twitter, bwemeje ko “Samuel Mugisha yageze muri Leta Zunze Ubumwe za America ku wa Gatatu tariki 31 Kanama aho yari agiye kwitegura irushanwa.”
Ubuyobozi bw’iyi kipe, bukomeza buvuga ko Mugisha Samuel atigeze abonana n’abagombaga kumwakirira ku Kibuga cy’Indege ndetse ntanagere kuri Hoteli yagombaga gucumbikirwamo we na bagenzi be.
Buti “Mugisha Samuel ntiyigeze agera aho ikipe icumvitse ndetse ntiyitabiriye irushanwa ryabaye ejo hashize.”
Ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko yaba bwo ndetse n’abateguye iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’uyu Munyarwanda, bamenyesheje ubuyobozi amakuru y’ibura rye.
UPDATE ON @samuelmugisha97 – @Protouch_Team confirms that Samuel Mugisha arrived in the United States on Wednesday 31 August as per booked flight plan. He did not make his way to arranged transfer to hotel but instead made arrangements to be collected at the airport.
— THE PODIUM PURSUIT – ProTouch Africa 🌍 (@Podium_Pursuit) September 5, 2022
Mugisha Samuel yari asanzwe ari kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’amagare izwi nka Team Rwanda.
Uyu musore wagaragaje impano idasanzwe mu mukino w’amagare, yegukanye Tour du Rwanda ya 2018 akaba ari na we Munyarwanda uheruka kwegukana iri rushanwa ryamaze kuzamurwa ku rundi rwego.
Mu kwezi w’Ukwakira 2021, Mugisha Samuel yari yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umumotari bari bashyamiranye.
Biravugwa ko Mugisa Samuel yaba yatorokeye muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahabayo abandi bakanyujijeho mu mukino w’amagare mu Rwanda nka Hadi Janvier, Bonaventure Uwizeye na Valens Ndayisenga na we wigeze kwegukana Tour du Rwanda.
RADIOTV10