Mugiye mukiri bato kandi tukibakeneye- Minisitiri w’Umuco mu bashenguwe n’urupfu rwa Buravan na Yanga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi yababajwe n’urupfu rw’Umuhanzi Yvan Buravan na Nkusi Thomas [Yanga] wamenyekanye mu Gasobanuye.

Tariki 17 Kanama 2022, ni umunsi utazibagirana mu mateka y’uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, wabaye uw’agahinda kubera itabaruka ry’abantu babiri bari bafite izina rizwi cyane.

Izindi Nkuru

Mu masaha y’igicukuru ahagana saa saba z’ijoro kuri uyu munsi tariki 17 Kanama, ni bwo inkuru y’incamugongo yageze mu matwi ya benshi ko umuhanzi Yvan Buravan wari umaze iminsi arwaye, yitabye Imana.

Ni ijoro ryabaye ribi kuri benshi aka wa mugani ngo “nibara uwariraye” kuko mu basanzwe baziranye n’uyu muhanzi, abagohetse muri iri joro ari mbarwa.

Ubwo bari bakomeje kwegekwa n’agahinda kubera kubura umuhanzi Buravan, mu masaha ya nyuma ya saa sita, byabaye nka wa Munyarwanda wagize ati “Agahinda gashira akandi ari ibagara” manze indi nkuru y’incamugongo yongeye gutaha i Rwanda ko Nkusi Thomas wamenyekanye nka Yanaga, na we yitabye Imana aho we yatabarukiye muri Afurika y’Epfo.

Abari bakomeze kwihanganisha umuryango wa Buran, bahise batangira kongeramo n’umuryango wa Yanga.

Kuva ku bafana, abahanzi, abanyamakuru, abakinnyi ba film, abanyapolitiki, abaminisitiri kugeza kuri Ba Ambasaderi ndetse n’ibigo mpuzamahanga n’ibitangazamakuru mpuzamaganga, bose bakomeje kugaragaza agahinda k’itabaruka ry’aba banyarwanda bari bafite izina rikomeye.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi unayobora Minisiteri ifite mu nshingano uruganda rw’imyidagaduro, na we ari mu bashenguwe n’urupfu rw’aba Banyarwanda.

Mu butumwa yanyuijije kuri Twitter, yagize ati Mbega umubabaro! Burabyo Yvan (BURAVAN) na NKUSI Thomas (Yanga) mugiye mukiri bato kandi tukibakeneye.”

Yakomeje agira ati Tubashimiye umusanzu wanyu mu kubaka Igihugu cyacu no gutuma Abanyarwanda bishima. Imana ibahe iruhuko ridashira kandi ikomeze abasigaye.

Minisitiri w’Urubyiruko n’umuco yasabiye Buravan na Yanga kuruhukira mu mahoro

Hon Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco ushinzwe umuco, wari unamaze n’igihe atagira ubutumwa anyuza kuri Twitter, na we yagaragaje agahinda k’itabaruka rya Buravan.

Yagize ati Utabarutse atutira aba yujuje. Ruhukira mu mahoro Mukaragandekwe, icyo watumye indekwe yawe n’umurage uzaranda mu Rwanda umu. Urazindutse nshuti yacu, ayacu ashize ivuga.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney na we yagize ati Ruhukira mu mahoro muvandimwe Buravan. Ugiye kare cyane. Dutakaje Intwari muri Muzika.”

Ambasaderi Willy Nyamitwe uhagarariye u Burundi mu Bihugu binyuranye birimo Ethiopia na Chad na we mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Mbabajwe cyane n’itabaruka rya Yvan Buravan umwe mu bahanzi beza bo mu Rwanda uzakumburwa. Umutima wanjye wifatanyije n’abahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba muri iki gihe cy’akababaro.”

Ku mbuga nkoranyambaga kandi, abantu mu ngeri zitandukanye bakomeje gusabira aba bantu bombi kuruhukira mu mahoro kandi banihanganisha imiryango yabo.

Nyakwigendera Buravan Imana imwakire mu bayo
Yanga yamenyekanye cyane mu gusobanura film

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru