Sunday, June 29, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Muhanga: Uko hagiye hanze amakuru yatumye hatahurwa umugabo wari warahinze urumogi

radiotv10by radiotv10
27/12/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Muhanga: Uko hagiye hanze amakuru yatumye hatahurwa umugabo wari warahinze urumogi

Ifoto yakuwe kuri Internet, ni iyifashishijwe idahuye n'ibivugwa mu nkuru

Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 29 utuye mu Murenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, nyuma yuko atahuweho kuba yari yarahinze urumogi mu murima w’ibishyimbo, aho byamenyekanye nyuma yo gutongana na mugenzi we wari ubizi agahita amushyira hanze.

Uyu mugabo witwa Venutse utuye mu Muduguru wa Karengere mu Kagari ka Mbuga mu Murenge wa Nyabinoni, aho yasanzwe yari yarahinze urumogi mu murima w’ibishyimbo uri munsi y’urugo rwe.

Nyuma yo gutahurwa, yahise ashyikirizwa inzego, ubu akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Kiyumba kugira ngo dosiye y’ikirego cye itunganywe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Dusabimana Télesphore uyobora by’agateganyo Umurenge wa Nyabinoni, yemereye ikinyamakuru Umuseke dukesha aya makuru ko uyu Venuste yafashwe nyuma yuko hatahuwe ko yari yarahinze urumogi.

Uyu muyobozi avuga ko intandaro yo gutahura uyu mugabo, yabaye amakimbirane yabaye hagati ye n’umuturanyi we batonganye, ubundi akamwaka amafaranga kugira ngo atamumenera ibanga amubikiye ndetse baniyunge.

Yavuze ko uwakaga amafaranga ari uwari wabwiwe nabi na Venuste kuko yari yamukomereje, ariko undi amubwira ko atayabona ngo kuko yari menshi.

Uyu muyobozi w’Agateganyo, yagize ati “Yamusabaga amafaranga menshi kugira ngo biyunge, undi amubwira ko atayabona usibye kwiyunga gusa.”

Uyu muturage yahise abwira mugenzi we ko agiye gushyira hanze amakuru ko uyu Venuste yahinze urumogi, ari na bwo yahise abitangariza inzego.

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo, avuga ko atari ubwa mbere uyu muturage avuzweho iki cyaha, kuko yanigeze kujyanwa mu Kigo Ngororamuco Iwawa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 17 =

Previous Post

Hamenyekanye ibyavuye mu biganiro bya Kabila wasimbuwe na Tshisekedi n’Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi

Next Post

Abasirikare bakora ubuvuzi bibukijwe ko inshingano zabo zitagarukira ku bo muri RDF gusa

Related Posts

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Abatuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, baravuga ko hari abaremye itsinda ryiyise ‘Abanjongo’ baturuka mu Murenge wa...

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

by radiotv10
28/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zibifashijwemo n’iya Leta Zunze Ubumwe za America, zasinye amasezerano y’amahoro arimo...

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

by radiotv10
28/06/2025
0

Bamwe mu bakora akazi ko gusoroma icyayi mu mirima ya Pfunda mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga...

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

by radiotv10
28/06/2025
0

The Government of Rwanda and the Democratic Republic of Congo, with the support of the United States of America, have...

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

by radiotv10
27/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z’u Rwanda, barangije amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Kimaka muri...

IZIHERUKA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye
IMIBEREHO MYIZA

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

by radiotv10
28/06/2025
0

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

28/06/2025
Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

28/06/2025
Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

Eng.-Key points in the Peace Agreement signed between Rwanda and DRC

28/06/2025
Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

Abandi Bofisiye bakuru mu Ngabo z’u Rwanda barangije amasomo mu Gihugu cy’igituranyi

27/06/2025
“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

“Belgium acts as gatekeeper when Europeans seek partnership with Rwanda”

27/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abasirikare bakora ubuvuzi bibukijwe ko inshingano zabo zitagarukira ku bo muri RDF gusa

Abasirikare bakora ubuvuzi bibukijwe ko inshingano zabo zitagarukira ku bo muri RDF gusa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iburengerazuba: Haravugwa abaremye itsinda riva mu Karere kamwe rikajya mu kandi kubangamira abahatuye

Iby’ingenzi mu masezerano y’amahoro u Rwanda na Congo basinyiye muri America

Rubavu: Amaso yaheze mu kirere ku giceri cya 10Frw bari bizejwe kongererwa ku kazi bakora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.