Hamenyekanye abasore 18 bazajya mu mwiherero kugira ngo bazatoranywemo umusore uzatsindira ikamba rya Rudasumbwa w’u Rwanda. Igikorwa cyo gutoranya aba basore kitabiriwe n’abantu banyuranye barimo Miss Mwiseneza Josiane wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019.
Muri aba basore, harimo uwari umaze iminsi agarukwaho cyane witwa Muheto Salton aho benshi banibajije niba ari musaza wa Miss Rwanda 2022, Nshuti Muheto Divine.
Dore abandi batoranyijwe bazitabira umwiherero:
- Cyusa Muhunde Yannick (No7)
- Ngabo Jules Maurice (No50)
- Nyirihirwe Hartman Kelly (No60)
- Kayitaba Yves (No21)
- Kami Cruise (No19)
- Rwema Gihame Richard (No70)
- Mwemera Murego Patrick (No45)
- Kalisa Alain Norbert (No18)
- Ahimbazwe Patrick (No 2)
- Niyonagize Fabrice Bruce (No54)
- Ngaboyisonga Prince (No 51)
- Ishimwe Hubert (No16)
- Mbaraga Alex (No28)
- Ruharambankiko Tresor (No 61)
- Rukundo Derick (No 62)
- Irutamageno John Magnific (No 15)
- Iradukunda Moise (No 14)
Mu gutoranya aba basore, abari batoranyijwe mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali uko ari 75, babanje kunyura imbere y’akanama nkemurampaka kari kagizwe n’Umunyamakurukazi Aissa Cyiza, Sebudebwe Chear na Nkurunziza Pierre Damien.
Aba basore babanzaga kubazwa ibibazo bijyanye n’ubumenyi rusange ndetse n’ibyerekeye umuco nyarwanda ubundi bakerekana imishinga yabo.
Muri iki gikorwa cyari kitabiriwe n’abantu b’ingeri zinyuranye, cyari kirimo Miss Mwiseneza Josiane wabaye Miss Popularity muri Miss Rwanda 2019.
Biteganyijwe ko aba basore 18, bazajya mu Mwiherero w’icyumweru kimwe ku ya 08 Gicurasi ubundi bawusoze tariki 13 Gicurasi naho uwegukanye ikamba rya Mr Rwanda agatangazwa tariki 14 Gicurasi.
RADIOTV10