Thursday, October 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Muhire Kevin yasubukuye imyitozo muri Rayon Sports ahahurira na Youssef & Ayoub

radiotv10by radiotv10
28/09/2021
in SIPORO
0
Muhire Kevin yasubukuye imyitozo muri Rayon Sports ahahurira na Youssef & Ayoub
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gitondo cy’uyu wa kabiri ku kibuga cyo mu Nzove aho Rayon Sports isanzwe ikorera imyitozo nibwo Muhire Kevin umaze iminsi atumvikana neza n’iyi kipe muri gahunda yo kongera amasezerano, yagaragaye akorana n’abandi imyitozo muri gahunda yo kwitegura imikino ya gicuti, urugendo rugana mu kwitegura shampiyona y’umwaka w’imikino 2021-2022.

Muhire Kevin ukina hagati mu kibuga ndetse unashobora gukina asatira izamu ava mu mpande, yasoje amasezerano y’umwaka umwe yari yasinyiye Rayon Sports ariko bigeze ku murongo wo kuba yasinya andi masezerano hazamo kuba iyi kipe itari kubona amafaranga umukinnyi abasaba mu myaka ibiri bamwifuza nk’umukino wabo.Image

Image

Muhire Kevin mu myitozo ya Rayon Sports y’uyu wa kabiri

Kuri uyu wa kabiri rero, amakuru ahari n’uko impande zombi zaba zigeze aheza mu kumvikana icyakorwa kugira ngo akomeze akinire iyi kipe iheruka igikombe cya  shampiyona mu mwaka w’imikino 2018-2019.

Uretse Muhire Kevin watumye abafana ba Rayon Sports bongera kwishima ko ikipe iri mu nzira iboneye yo kwiyubaka, imyitozo ya Rayon Sports kandi yagaragayemo abakinnyi babiri batijwe na Raja Casablanca biciye muri gahunda y’amasezerano y’ubufatanye ari hagati y’amakipe yombi.

Ait Lahssaine Ayoub umunya-Morocco w’imyaka 21 wakuriye muri Raja Casablanca ikina icyiciro cya mbere muri muri iki gihugu, azakinira ikipe ya Rayon Sports mu mwaka w’imikino 2021-2022. Akaba akina hagati mu kibuga.

Undi mukinnyi uzava muri Raja atizwa muri Rayon Sports ni rutahizamu, Rharb Youssef  w’imyaka 21 nawe uzaba ari undi mukinnyi uzafasha mu gushaka ibitego.

ImageRharb Youssef  w’imyaka 21 intizanyo ya Raja muri Rayon Sports

Imageit Lahssaine Ayoub umunya-Morocco w’imyaka 21 ni indi ntizanyo ya Raja muri Rayon Sports

Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nzeri 2021 nibwo ikipe ya Rayon Sports izakina na Gorilla FC mu mukino wa gicuti uzakinirwa ku kibuga cya Kicukiro guhera saa yine z’igitondo (10h00′). Rayon Sports yatangiye imikino ya gicuti itsinda Musanze FC igitego 1-0 mbere yo gutsinda AS Muhanga ibitego 3-1 ku cyumweru.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 3 =

Previous Post

OFFICIAL: Souleymane Sanogo wari umaze iminsi ageragezwa muri Rayon Sports byarangiye ayisinyiye

Next Post

Imikino ya gicuti irarimbanyije: AS Kigali yanyagiye Musanze FC, Rayon Sports iracakirana na Gorilla FC

Related Posts

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

by radiotv10
23/10/2025
0

Komisiyo ishinzwe imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangaje ibyemezo bishya bifitanye isano n’imikino ibiri ya Shampiyona iheruka...

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

by radiotv10
22/10/2025
0

Rugema Jocyline bakunze kwita 'Mado' yeguye ku mwanya w’ubunyamabanga muri Fan Base ya Rayon Sports FC, urwego ruhurije hamwe za...

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

by radiotv10
22/10/2025
0

Nyuma yuko Umujyi wa Kigali wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare, uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda ugiye no kwakira ibirori byo guhemba...

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

by radiotv10
21/10/2025
0

Rutahizamu Erling Haaland ukinira ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza, yaguze imodoka nshya yo mu bwoko bwa Lamborghini ifite...

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

by radiotv10
22/10/2025
0

Ikipe ya  Mukura Victory Sports & Loisir yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERAFA) isaba ko hakorwa isuzumwa ku misifuriye...

IZIHERUKA

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka
IMIBEREHO MYIZA

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

by radiotv10
23/10/2025
0

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

23/10/2025
Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

22/10/2025
FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

22/10/2025
Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

22/10/2025
Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Imikino ya gicuti irarimbanyije: AS Kigali yanyagiye Musanze FC, Rayon Sports iracakirana na Gorilla FC

Imikino ya gicuti irarimbanyije: AS Kigali yanyagiye Musanze FC, Rayon Sports iracakirana na Gorilla FC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.