Imikino ya gicuti irarimbanyije: AS Kigali yanyagiye Musanze FC, Rayon Sports iracakirana na Gorilla FC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Muri ibi byumweru bibanziriza itangira rya shampiyona y’umwaka w’imikino 2021-2022, amakipe arimbanyije imyiteguro ya nyuma, imyuteguro yiganjemo gukina imikino ya gicuti ku makipe atandukanye. AS Kigali, Rayon Sports, Musanze FC, Gasogi United, Mukura VS, Gorilla FC na Bugesera FC ni amwe mu makipe nibura amaze gukina umukino wa gicuti.

Umukino wa gicuti wakinwe kuri uyu wa kabiri tariki 28 Nzeri 2021, ikipe ya AS Kigali yatsinze FC Musanze ibitego 4-1 mu mukino wakiniwe kuri sitade ya Kigali. Ibitego bya AS Kigali byatsinzwe na Shaban Hussein Tchabalala watsinze ibitego bitatu (Hat-trick), ikindi gitsindwa na Biramahire Abeddy.

Izindi Nkuru

Image

Shaban Hussein Tchabalala yatsinze ibitego bitatu wenyine ahabwa umupira bakinnye (hat-trick award)

AS Kigali iri kwitegura shampiyona 2021-2022 ariko inashyira umusozo mu kwitegura umukino ifitanye na DCMP yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya TOTAL CAF Confederation Cup 2021-2022.

Umukino ubanza uzakinirwa i Kigali tariki 15 Ukwakira 2021 mu gihe umukino wo kwishyura uzakinirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki 22 Ukwakira 2021.

Image

11 ba Musanze FC babanje mu kibuga bahura na AS Kigali

Kuri uyu wa gatatu tariki 29 Ukwakira 2021 nibwo ikipe ya Rayon Sports ikina umukino wa gatatu wa gicuti nyuma yo kuba yaratsinze Musanze FC igitego 1-0 inatsinda AS Muhanga ibitego 3-1.

Rayon Sports irakina na Gorilla FC guhera saa yine kuri sitade ya Kicukiro (10h00’), umukino ikipe ya Rayon Sports iraba yongera gupima abakinnyi bashya imaze kwinjiza mu ikipe ndetse n’abakiri mu igeragezwa.

Image

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga bahura na Musanze FC

Image

Buteera Andrew (10) imbere ya Nshimiyimana Amran wa Musanze FC banabanye muri APR FC 

Image

Nyirinkindi Saleh ahanganye na Biramahire Abeddy (16)

Image

Lamine Moro myugariro mushya wa AS Kigali wavuye muri Yanga SC

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru