Sunday, July 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Imikino ya gicuti irarimbanyije: AS Kigali yanyagiye Musanze FC, Rayon Sports iracakirana na Gorilla FC

radiotv10by radiotv10
29/09/2021
in SIPORO
0
Imikino ya gicuti irarimbanyije: AS Kigali yanyagiye Musanze FC, Rayon Sports iracakirana na Gorilla FC
Share on FacebookShare on Twitter

Muri ibi byumweru bibanziriza itangira rya shampiyona y’umwaka w’imikino 2021-2022, amakipe arimbanyije imyiteguro ya nyuma, imyuteguro yiganjemo gukina imikino ya gicuti ku makipe atandukanye. AS Kigali, Rayon Sports, Musanze FC, Gasogi United, Mukura VS, Gorilla FC na Bugesera FC ni amwe mu makipe nibura amaze gukina umukino wa gicuti.

Umukino wa gicuti wakinwe kuri uyu wa kabiri tariki 28 Nzeri 2021, ikipe ya AS Kigali yatsinze FC Musanze ibitego 4-1 mu mukino wakiniwe kuri sitade ya Kigali. Ibitego bya AS Kigali byatsinzwe na Shaban Hussein Tchabalala watsinze ibitego bitatu (Hat-trick), ikindi gitsindwa na Biramahire Abeddy.

Image

Shaban Hussein Tchabalala yatsinze ibitego bitatu wenyine ahabwa umupira bakinnye (hat-trick award)

AS Kigali iri kwitegura shampiyona 2021-2022 ariko inashyira umusozo mu kwitegura umukino ifitanye na DCMP yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya TOTAL CAF Confederation Cup 2021-2022.

Umukino ubanza uzakinirwa i Kigali tariki 15 Ukwakira 2021 mu gihe umukino wo kwishyura uzakinirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki 22 Ukwakira 2021.

Image

11 ba Musanze FC babanje mu kibuga bahura na AS Kigali

Kuri uyu wa gatatu tariki 29 Ukwakira 2021 nibwo ikipe ya Rayon Sports ikina umukino wa gatatu wa gicuti nyuma yo kuba yaratsinze Musanze FC igitego 1-0 inatsinda AS Muhanga ibitego 3-1.

Rayon Sports irakina na Gorilla FC guhera saa yine kuri sitade ya Kicukiro (10h00’), umukino ikipe ya Rayon Sports iraba yongera gupima abakinnyi bashya imaze kwinjiza mu ikipe ndetse n’abakiri mu igeragezwa.

Image

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga bahura na Musanze FC

Image

Buteera Andrew (10) imbere ya Nshimiyimana Amran wa Musanze FC banabanye muri APR FC 

Image

Nyirinkindi Saleh ahanganye na Biramahire Abeddy (16)

Image

Lamine Moro myugariro mushya wa AS Kigali wavuye muri Yanga SC

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 − four =

Previous Post

Muhire Kevin yasubukuye imyitozo muri Rayon Sports ahahurira na Youssef & Ayoub

Next Post

AS Muhanga na Sunrise FC zishobora gusubizwa mu cyiciro cya mbere

Related Posts

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

by radiotv10
04/07/2025
0

Mu birori byo kwizihiza imyaka 32 ishize hashinzwe Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC, byabereye ku Mulindi ahavukiye iyi kipe,...

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

by radiotv10
03/07/2025
0

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC inafite igikombe cya Shampiyona initegura kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika, yatangiye imyitozo igaragaramo...

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

by radiotv10
02/07/2025
0

Umukinnyi wa Basketball, Obadiah Noel ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za America, wakiniye ikipe ya APR BBC mu mikino ya...

Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

by radiotv10
27/06/2025
0

Nyuma y'iminsi myinshi hibazwa ahazaza ha kizigenza Cristiano Ronaldo dore ko yari afite amasezerano azarangirana n’uku kwezi, byarangiye yemeye kuguma...

Volleyball: Ikipe ya Police VC yafunguye ‘academy’ igira icyo isaba abatangiranye na yo

Volleyball: Ikipe ya Police VC yafunguye ‘academy’ igira icyo isaba abatangiranye na yo

by radiotv10
27/06/2025
0

Ikipe ya Police Volleyball Club yafunguye ku mugaragaro irerero (academy) ryayo ry’abahungu n’abakobwa, mu kigo cy’Amashuri cya Lycée de Kigali,...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AS Muhanga na Sunrise FC zishobora gusubizwa mu cyiciro cya mbere

AS Muhanga na Sunrise FC zishobora gusubizwa mu cyiciro cya mbere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.