General Muhoozi Kainerugaba wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka, yongeye kwibasira Kenya, avuga ko UPDF yafata Nairobi mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter akunze kwisanzuraho atanga ibitekerezo rimwe bigateza n’impaka, Gen. Muhoozi Kainerugaba kuri uyu wa Gatanu yongeye guteza sakwe sakwe.
Yatangiye agira ati “Bamwe mu Banyakenya baradutinya kuko bazi ko Igisirikare cyacu gikomeye kurusha icyabo. Igisirikare cyacu gishobora gufata Nairobi mu cyumweru kimwe.”
Yakomeje agira ati “Abanyakenya bagomba kunsaba imbabazi ku bwo kunkubita nkiri muto kubera ko ndi umuhungu wa Museveni kuva mu ntangiro zo mu myaka y’ 1980.”
Nanone kandi yakomeje agira ati “Abanyakenya bibwira ko ari inshuti z’akadasohoka za Papa. Kubera iki banyibasiye mu gihe maze imyaka 40 ndi umuhungu we igihe twari mu buhungiro.”
Mu ntangiro z’Ukwakira 2022, General Muhoozi Kainerugaba ubwo yari akiri Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, yatambukije ubutumwa kuri Twitter, avuga ko we n’igisirikare cya Uganda bafata Kenya mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.
Nyuma y’iminsi micye atangaje ibi, yahise akurwa ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, ariko azamurwa mu mapeti ahabwa irya General akuwe ku rya Lieutenant General.
Umubyeyi we se Museveni, yaje no gusaba imbabazi Abanyakenya ku byo umuhungu we yari yatangaje, avuga ko kuba yazamuwe mu mapeti nyuma yo kuvuga ariya magambo yateje impaka, atari ukumugororera ahubwo ko nubwo yari yakoze amakosa ariko hari n’ibindi byiza byinshi yakoze.
RADIOTV10