Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Muhoozi yavuze Umujenerali umwe rukumbi yemera ko amurenze

radiotv10by radiotv10
13/12/2022
in MU RWANDA, POLITIKI, UMUTEKANO
1
Muhoozi yavuze Umujenerali umwe rukumbi yemera ko amurenze
Share on FacebookShare on Twitter

General Muhoozi Kainerugaba, Umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bya Gisirikare, yavuze ko Umujenerali mwiza abona umurenze mu buzima bwe, ari General James Kabarebe.

Uyu musirikare wo muri Uganda akunze gutanga ibitekerezo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, ari na rwo yakoresheje atanga iki gitekerezo cye.

Mu butumwa yanyujijeho mu gicuku cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022, General Muhoozi Kainerugaba, yagize ati “Hari Umujenerali umwe gusa mwiza kundusha mu buzima bwanjye.”

Yakomeje agira ati “Izina rye ni General James Kabarebe. Ni we musirikare rukumbi w’intangarugero kundusha. Ariko ubu turi inshuti. Ntitwigeze na rimwe tuvuga ibyo kuba twarwana. Abadukuriye batuzaniye amahoro.”

General Muhoozi wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kubyutsa umubano w’u Rwanda na Uganda wigeze kumara igihe urimo igitotsi.

Nyuma yuko akuwe ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, General Muhoozi yagumanye inshingano zo kuba umujyanama wa Perezida Museveni mu bya gisirikare.

General James Kabarebe ufite ibigwi mu karere k’ibiyaga bigari no muri Afurika y’Iburasirazuba, na we asanzwe ari Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bya gisirikare.

General James Kabarebe ni umwe mu basirikare bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, akaba yaragize imyanya itandukanye mu buyobozi bukuru bw’Igisirikare cy’u Rwanda no muri Guverinoma, aho yanabaye Minisitiri w’Ingabo.

General James Kabarebe, Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bya gisirikare
General Muhoozi, Umujyanama wa Perezida Museveni

RADIOTV10

Comments 1

  1. Paul says:
    3 years ago

    Nange ndamwemera cyane General James kabarebe

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 4 =

Previous Post

Uwabaye muri ‘guverinoma’ ya Padiri Nahimana hamenyekanye igitumye ubu afungiye i Mageragere

Next Post

Ahamaze 1/2 cy’umwaka hagenzurwa na M23 habereye imyigaragambyo

Related Posts

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

by radiotv10
23/01/2026
0

Abo mu Mirenge ya Kivumu na Kigeyo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ubujura bubarembeje nyamara ngo ubuyobozi bukaba bubirebera...

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

by radiotv10
23/01/2026
0

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, babajije Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, iherezo ry’ikibazo cy'ibyumba bikonjesha umusaruro...

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

IZIHERUKA

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026
AMAHANGA

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ahamaze 1/2 cy’umwaka hagenzurwa na M23 habereye imyigaragambyo

Ahamaze 1/2 cy’umwaka hagenzurwa na M23 habereye imyigaragambyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.