General Muhoozi Kainerugaba, Umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bya Gisirikare, yavuze ko Umujenerali mwiza abona umurenze mu buzima bwe, ari General James Kabarebe.
Uyu musirikare wo muri Uganda akunze gutanga ibitekerezo ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, ari na rwo yakoresheje atanga iki gitekerezo cye.
Mu butumwa yanyujijeho mu gicuku cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022, General Muhoozi Kainerugaba, yagize ati “Hari Umujenerali umwe gusa mwiza kundusha mu buzima bwanjye.”
Yakomeje agira ati “Izina rye ni General James Kabarebe. Ni we musirikare rukumbi w’intangarugero kundusha. Ariko ubu turi inshuti. Ntitwigeze na rimwe tuvuga ibyo kuba twarwana. Abadukuriye batuzaniye amahoro.”
General Muhoozi wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kubyutsa umubano w’u Rwanda na Uganda wigeze kumara igihe urimo igitotsi.
Nyuma yuko akuwe ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, General Muhoozi yagumanye inshingano zo kuba umujyanama wa Perezida Museveni mu bya gisirikare.
General James Kabarebe ufite ibigwi mu karere k’ibiyaga bigari no muri Afurika y’Iburasirazuba, na we asanzwe ari Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu bya gisirikare.
General James Kabarebe ni umwe mu basirikare bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, akaba yaragize imyanya itandukanye mu buyobozi bukuru bw’Igisirikare cy’u Rwanda no muri Guverinoma, aho yanabaye Minisitiri w’Ingabo.
RADIOTV10
Nange ndamwemera cyane General James kabarebe