Saturday, December 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mukase w’Umwana wapfuye bigashengura benshi ari mu bakurikiranyweho urupfu rwe

radiotv10by radiotv10
17/01/2022
in MU RWANDA
0
Mukase w’Umwana wapfuye bigashengura benshi ari mu bakurikiranyweho urupfu rwe
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’urupfu rw’umwana w’umukobwa witwa Akeza Elisie Rutiyomba wo mu Kagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro uherutse kwitaba Imana bivugwa ko yaguye mu mazi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukurikiranye abantu babiri barimo mukase w’uyu mwana.

Ni urupfu rwabaye ku wa Gatanu tariki 14 Mutarama 2022 aho uyu mwana w’umukobwa byavugwaga ko yaguye mu itanki y’amazi ya Litiro 200 agapfa.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruratangaza ko rwamaze guta muri yombi abantu babiri bakurikiranyweho kugira uruhare muri uru rupfu.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko ubwo uriya mwana yari akimara kwitaba Imana uru rwego rwakoze iperereza ry’ibanze ku cyaba cyateye uru rupfu aho cyabereye.

Dr Murangira avuga ko iri sesengura ryari rigamije kugaragaza uko icyaha cyaba cyakozwe ryerekanye ko “hari impamvu zikomeye zituma hakekwa abantu babiri ari bo Mukanzabarushimana Marie Chantal [mukase w’uwo mwana] na Nirere Dativa akaba ari umukozi wo muri urwo rugo.”

Dr Murangira avuga ko umurambo w’uyu mwana wahise ujyanwa ku kigo gikorerwamo isuzuma rya gihanga cya Rwanda Forensic Laboratory kugira ukorerwe isuzuma.

Ubwo uriya mwana yari akimara gupfa byavugwaga ko yari amaze igihe gito aje kuba kwa Se kuko yari arwaye kugira ngo Se amwiteho aho se w’uyu mwana na Nyina batabana ariko barabyaranye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 9 =

Previous Post

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yakiriye Intumwa yamuzaniye ubutumwa bwa Museveni

Next Post

Abaganga 8 bari mu maboko ya RIB bakurikiranyweho gupfusha ubusa inkingo za COVID-19

Related Posts

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Congo

Iby’ingenzi wamenya ku yandi masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Congo

by radiotv10
05/12/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zasinye amasezerano y’inyongera mu bijyanye n’ubukungu, arimo ajyanye n’imikoranire mu bijyanye...

IZIHERUKA

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana
IMYIDAGADURO

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

by radiotv10
05/12/2025
0

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

05/12/2025
Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

05/12/2025
Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

Ubutumwa buteye urujijo bw’agahinda n’amarira bwa Yampano nyuma y’ibyamubayeho

05/12/2025
Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

05/12/2025
Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abaganga 8 bari mu maboko ya RIB bakurikiranyweho gupfusha ubusa inkingo za COVID-19

Abaganga 8 bari mu maboko ya RIB bakurikiranyweho gupfusha ubusa inkingo za COVID-19

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.