Perezida Paul Kagame yongeye gusaba abayobozi kuva mu nzego zo hejuru kugeza mu z’ibanze kwibuka ko bakorera rubanda, bagahora iteka bakurikirana banashyira mu bikorwa ibigamije kuzamura imibereho y’abaturage aho kwirehabo ngo bikungahazeho ibyagakwiye kugirira akamaro Abanyarwanda.
Umukuru w’u Rwanda yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023 ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro yayo ya 18, avuga ko ari umwanya mwiza wo kwisuzuma.
Perezida Kagame yagarutse ku byo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka ikabakaba 30 rutangiye kwiyubaka bundi bushya nyuma yo kuva muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Ati “Imyaka 30 tumaze iyo dusubiza amaso inyuma ntiturebe icyahindutse byaba ari agahomamuwa, ariko urebye ubu ku Munyarwanda ashobora kubaho kugeza ku myaka 69. Muzi aho twahereye ubwo, uwageraga kuri 40 yabaga yagerageje, byari amahirwe.”
Avuga ko kandi n’icyo cyizereye cy’imyaka 69 ari igipimo cyo hejuru n’ahandi ku Isi hose bafite icyizere cyo hejuru bagezeho.
Ati “Kuba tugeze kuri 69 byari amahirwe kugeza kuri 49 birumvikana ibikorwa bimwe umuntu abishyize muri ubu buryo ni bwo byumvikana.”
Yagarutse kandi ku bikorwa bifasha Abanyarwanda kugira imibereho myiza, nk’amazi meza ndetse n’amashanyarazi, avuga ko byageragejwe kugezwa henshi hashoboka.
Ati “Hari aho bitaragera rwose twifuza ko na ho byabageraho ariko imibare mbere byari ubusa guhera no muri uyu Mujyi wacu kubona amashanyarazi n’amazi meza, byari bikomeye.”
Ibijyanye n’imihanda, yavuze ko Uturere twose ubu dufite imihanda myiza ishobora kuduhuza n’Umujyi wa Kigali.
Ikindi ni uko Abanyarwanda hafi ya bose bafite ubwishingizi bwo kwivuza, ku buryo ntawushobora kurwara ngo arembere mu rugo.
Yagarutse ku mibare y’ibarura rusange ryakozwe umwaka ushize, avuga ko ryerekanye ikindi gipimo.
Ati “Byatweretse ishusho nyayo ari umubare w’Abanyarwanda, ari aho bava aho bajya n’aho bageze, n’ibindi byinshi, kandi bikaduha ishusho y’ibigomba gukorwa kugira ngo ibitaragezweho bigerwego cyangwa se ibiza mu ngamba nshya bikagira uburyo.”
Yakomeje ashimira Abanyarwanda bagize uruhare mu kugira ngo ibi bigerweho, ndetse n’inshuti z’u Rwanda nk’Ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga.
Ni gute mushisha ariko abana b’u Rwanda barwaye Bwaki?
Perezida Kagame yavuze ko nubwo u Rwanda rukomeza gutera imbere ndetse n’imibereho y’abarutuye ikarushaho kuba myiza, ariko hakiri imikorere mibi ya bamwe mu bayobozi
Yagarutse ku mikorere ikwiye kuranga abantu, kuva ku bayobozi bo hejuru kugeza ku bo mu nzego z’ibanze ndetse n’abaturage, asaba abayobozi badakurikirana ibikorwa byagombaga kuzamura imibereho y’abaturage, guhindura imikorere.
Yagarutse ku gisubizo abayobozi batanga iyo babajijwe kuri ibyo byo kutuzuza inshingano, bagashaka kunyura inyeramucyamo, bagatangira bivuga, bavuga n’ibindi bitajyanye n’ikibazo babajijwe, akavuga ko ahanini biterwa no kuba badakurikirana.
Ati “Ahubwo abaturage akaba ari bo bakurikirana ukabona no ku mbuga nkoranyambaga, ari no mu nzira agatabaza, akavuga ati ‘ariko mwadutabaye’.”
Akomeza agira ati “Abaturage barinda gutabaza buri munsi kubera iki? muba muri he abayobozi? Ntimujya kubakemurira ibibazo, wenda ibyanyu murabikemura ariko bikarangirira aho.”
Yavuze ko imigenzereze nk’iyi ihoraho ikwiye gucika kuko ikomeza kudindiza Abanyarwanda mu iterambere ryabo.
Yagarutse ku bayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu barangara, ati “Ndabibabwira ntabwo ari inkuru numvise, nirirwa muri mwe…Iyo mikorere ni mikorere ki idacika burundu ngo irangire, habura iki?”
Avuga ko imikorere nk’iyi ari yo isubiza inyuma abantu bakajya kubaho muri bwa buryo bwo gucunaguzwa kandi ko kubyigobotora ntayindi nzira banyura uretse kuva muri iyi migirire yo kuzarira n’imikorere itanoze.
Avuga kandi ko abakora nabi bashobora gutekereza ko hari igihe kubazwa inshingano bizagera aho “bariya badukurikirana bazagera aho baruhe barambirwe batureke”, ariko ko bibeshya.
Ati “Bamwe muri twe ntabwo tuzabareka, cyeretse igihe ubuzima bw’umuntu burangirira naho ubundi ntabwo tuzabareka, tuzarwana rwose…”
Avuga ko uzajya amenyekana wese kubera imikorere ye mibi, agomba kuzajya abona ingaruka zabyo, kuko baba babikoze babizi.
Ati “Ntabwo muyobewe ibikwiriye kuba bikorwa nta nubwo muri injiji ngo muyoberwe uko ibintu bikorwa, oya ahubwo mwese ahubwo muri ibitangaza. Ibipfa bipfa kubera ko mwabigenje ukundi gusa ntabwo ari uko mutazi ibikwiye kuba bikorwa.”
Umukuru w’u Rwanda yagarutse ku bibazo bigihari birimo abana bakigwingira, ati “Ariko mwebwe muri aho murashishe mumeze mute, murashishe ariko abana b’Abanyarwanda umubare nk’uriya bagapfa? Murashisha mu biki abana barware Bwaki, wowe urashisha mu biki?”
Yakomeje avuga ko nta sura nziza bishobora guha abantu mu gihe baba bafite abana bafite ibi bibazo by’imirire mibi.
Ati “Abayobozi bashishe ariko bafite abana barwaye bwaki, iyo na yo ni intego mufite?”
Umukuru w’u Rwanda, yibukije abayobozi mu nzego zose ko ibyo bakora byose bigomba gushyira imbere inyungu z’abaturage kuko ari bo babereyeho.
RADIOTV10