Saturday, November 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Murenzi Abdallah ni umukandida rukumbi uhatanira kuyobora FERWACY

radiotv10by radiotv10
24/05/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Murenzi Abdallah ni umukandida rukumbi uhatanira kuyobora FERWACY
Share on FacebookShare on Twitter

Urutonde rwa burundu rw’abakandida bari guhatanira imyanya muri komite nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), rugaragaza ko imyanya ine yose igiye iriho umukanida umwe rukumbi irimo n’uwa Perezida uhatanirwa na Murenzi Abdallah usanzwe ayobora iri shyirahamwe.

Ni urutonde rwagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gicurasi 2022 nk’uko bigaragazwa n’urutonde rwasohowe na FERWACY.

Uru rutonde rwa burundu, uretse Murenzi Abdallah uri guhana wenyine ku mwanya wa Perezida, ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere na wo urahatanirwa n’umukandida umwe rukumbi ari we Karangwa Francois.

Nanone kandi ku mwanya wa Visi Perezida wa Kabiri na wo harahatana umukandida umwe ari we Kayirebwa Liliane ndetse no ku mwanya w’Umubitsi uhatanirwa na Ingabire Assia.

Naho mu Bajyanama, hariho Me Bayisabe Irenne, Ntembe Jean Bosco, Karambizi Rabini-Hamin na Umurisa Rita Delphine.

Murenzi Abdallah uyoboye iyi Komiye Nyobozi ya FERWACY yatowe mu kwezi k’Ukuboza 2019, yari yatowe ku majwi 9 ku icumi.

Iyi komite nyobozi yatowe isimbuye iyari iyobowe na Bayingana Aimable wari umaze imyaka 10 ayobora iri shyirahamwe ry’umukino w’amagare umaze kugira abakunzi benshi mu Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + three =

Previous Post

Rubavu: Yabwiye itangazamakuru ko ubuyobozi bwamubujije gusakara inkuru igisohoka buhita bumusenyera

Next Post

Nyamasheke: Umukire aravugwaho gukubita abaturage akabakinga amafaranga akanabakangisha ko yabaye Umusirikare

Related Posts

Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

by radiotv10
22/11/2025
0

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA/Rwanda Revenue Authority) cyatangaje ko mu mezi ane ashize abiyandikishihe muri gahunda y’ishimwe rihabwa abaka inyemezabwishyu ya...

Hashyizwe hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu magare muri Afurika

Hashyizwe hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu magare muri Afurika

by radiotv10
21/11/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare muri Afurika (CAC) ku nshuro ya mbere mu mateka yashyize hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu...

Ubutumwa Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yageneye Perezida Kagame wamwakiriye akanamugabira

Ubutumwa Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yageneye Perezida Kagame wamwakiriye akanamugabira

by radiotv10
21/11/2025
0

Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, na we yageneye ubutumwa Perezdia Paul Kagame, amushimira ibiganiro byiza...

Eng.-President Kagame honors Emir of Qatar, calls him ‘Brother and Friend’ during State Visit

Eng.-President Kagame honors Emir of Qatar, calls him ‘Brother and Friend’ during State Visit

by radiotv10
21/11/2025
0

President Paul Kagame expressed his gratitude to the Emir of Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, who visited Rwanda...

U Rwanda na Congo mu biganiro muri America bemeranyijwe ku birimo icyifujwe cyane

U Rwanda na Congo mu biganiro muri America bemeranyijwe ku birimo icyifujwe cyane

by radiotv10
21/11/2025
0

Mu biganiro byahuje urwego ruhuriweho na Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, impande zombi ziyemeje gutera intambwe...

IZIHERUKA

Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika
AMAHANGA

Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

by radiotv10
22/11/2025
0

Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

22/11/2025
Hashyizwe hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu magare muri Afurika

Hashyizwe hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu magare muri Afurika

21/11/2025
Ubutumwa Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yageneye Perezida Kagame wamwakiriye akanamugabira

Ubutumwa Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar yageneye Perezida Kagame wamwakiriye akanamugabira

21/11/2025
Umucyo ku byazamuye impaka ko Umuhanzi Niyo Boso yaba yaramaze igihe abeshya abantu

Umucyo ku byazamuye impaka ko Umuhanzi Niyo Boso yaba yaramaze igihe abeshya abantu

21/11/2025
Eng.-President Kagame honors Emir of Qatar, calls him ‘Brother and Friend’ during State Visit

Eng.-President Kagame honors Emir of Qatar, calls him ‘Brother and Friend’ during State Visit

21/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyamasheke: Umukire aravugwaho gukubita abaturage akabakinga amafaranga akanabakangisha ko yabaye Umusirikare

Nyamasheke: Umukire aravugwaho gukubita abaturage akabakinga amafaranga akanabakangisha ko yabaye Umusirikare

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama y’Ibihugu 20 bikize ku Isi ikomeje kwenyegeza ibibazo biri hagati ya bibiri birimo icyo muri Afurika

Hatangajwe itumbagira ry’umubare w’abiyandikishije muri gahunda y’ishimwe rya EBM rya Rwanda Revenue

Hashyizwe hanze urutonde rw’abazahatanira ibihembo by’abahize abandi mu magare muri Afurika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.