Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryatangiye gukingira abakozi b’inzego z’ubuzima n’abantu bahuye n’abanduye icyorezo cya Ebola, rivuga ko gishobora gukwirakwira kikagera no mu Bihugu by’abaturanyi.
Iki gikorwa cyo gukingira aba bantu, cyakozwemu rwego rwo guhangana n’icyorezo gishya cya Ebola cyagaragaye mu Ntara ya Kasai muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Doze 400 za mbere z’urukingo rwa Ebola Ervebo zamaze kugezwa i Bulape, aho iki cyorezo cyagaragaye bwa mbere, zivuye mu bubiko bw’Igihugu burimo doze 2,000.
Itsinda Mpuzamahanga rishinzwe gukurikirana itangwa ry’inkingo (International Coordinating Group on Vaccine Provision) ryemeje kohereza izindi doze ibihumbi 45 kugira ngo zifashe gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.
Icyorezo cyatangajwe mu ntangiriro za Nzeri, ubwo cyari kigarutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu myaka itatu ishize. kugeza ubu hamaze kuboneka abantu 32 bakekwaho kuba baranduye, abagera kuri 20 bemejwe ko banduye, mugihe 16 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima i Kinshasa.
Umuyobozi w’Ishami rya OMS rishinzwe Porogaramu, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Otim, yaburiye ko iki cyorezo gishobora gukwira cyane, ku buryo gishobora no kwambukiranya imipaka, by’umwihariko kikajya mu Gihugu gituranyi cya Angola.
Patrick Otim, kandi yanibukije ko iki kibazo gikeneye kwitabwaho byihutirwa, aburira ko gutinda mu gutanga ubufasha byatuma kugihagarika bigorana cyane.
Ni mugihe Abakozi b’imiryango itanga ubufasha bagaragaje impungenge ku kugabanuka kw’inkunga z’amahanga no ku bindi bikorwa by’ubutabazi byatangiye gucika intege, nyuma yaho Leta Zunze Ubumwe za America zihagaritse inkunga zageneraga urwego rw’ubuzima mu Bihugu byinshi bya Africa binyuze mu Kigega cya USAID.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10