Igisirikare cya Israel cyatahuye umuyoboro wo mu butaka wacukuwe n’umutwe wa Hamas, bivugwa ko ari wo munini, uri hafi y’ubutaka bwa Israel imaze iminsi ihanganye n’uyu mutwe.
Ibi byatangajwe n’Igisirikare cya Israel kuri iki Cyumweru tariki 17 Ukuboza 2023, cyavuze ko uyu muyoboro (Tunnel) ari wo munini kurusha indi.
Iki gisirikare gitangaza ko iyi nzira yo mu butaka, nubwo iri muri Gaza, ariko iri hafi muri metero magana uvuye ku butaka bwa Israel.
Byatangajwe ko ari umuyoboro ukoranye ikoranabuhanga ridasanzwe, urimo amashanyarazi ndetse n’uburyo bwo kubonamo umwuka ndetse n’uburyo bw’itumanaho no gukoresha gari ya moshi.
Igisirikare cya Israel gitangaza ko uyu muyoboro ukoze mu buryo bukomeye, kuko ufite inkuta zikomeye mu buryo bwifashishwa mu gisirikare, ukaba unakoreshwa n’imodoka nto.
Cyatangaje kandi muri uyu muyoboro, hatahuwemo imbunda nyinshi zakoreshwaga n’umutwe wa Hamas mu bitero ukora muri Israel.
Iki gisirikare cya Israel kinatangaza ko kubaka uyu muyoboro byafashe imyaka myinshi kandi bikaba byaratwaye akayabo k’amafaranga menshi.
Kuva hakwaduka intambara ihanganishije Israel na Hamas, Igisirikare cya Israel cyashyize imbaraga mu gutahura izi nzira zo mu butaka, aho muri Gaza habarwa imiyoboro nk’iyi 1 300 ifite ibilomerero 500 nk’uko byatangajwe n’ikigo West Point cy’Abanyamerika kizoberewe mu by’intambara zigezweho.
RADIOTV10